Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Yafashwe asambanya umukobwa we w’imyaka 8

by www.urwego.com

Umugabo w’imyaka 35 ukomoka Murang’a muri Kenya yafashwe n’umugore we ari gusambanya umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 8 niko guhamagara abaturanyi baramukubuta bamugira inoge.

Uyu mugabo yatabawe na polisi agiye kwicwa n’inkoni z’abaturanyi be niko guhita ajyanwa gufungirwa kuri polisi kubera umutekano we.

Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we yagarukaga avuye ku isoko agasanga ari gusambanya umukobwa wabo w’imyaka 8 yari yamusigiye ahamagara abaturanyi ku bwinshi baramukubita hafi no kumwica.

Umukuru wa polisi yo muri aka gace witwa Wilson Kosgey yavuze ko uyu mugabo ari guhatwa ibibazo ndetse agomba gushyikirizwa urukiko kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 04 Mutarama 2019.

Biravugwa ko uyu mugabo yari yafashe ku gasembuye kakamushyushya ariyo mpamvu yatumye afata ku ngufu umwana we.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo