Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Wari uzi ko buri rurabo n'ibara ryarwo biba bifite icyo bisobanuye

Indabo ni imwe impano nziza waha umukunzi wawe ntazakwibagirwe.

Burya rero buri rurabo n'ibara ryarwo biba bifite icyo bisobanuye.

ururabo
buri rurabo n'ibara ryarwo biba bifite icyo bisobanuye
Ururabo rw'iroza : umuntu aha umukunzi we indabo z'iroza ashaka kumwereka urukundo mufitanye ari rwiza cyane kandi ko umwishimiye.

Gusa uru rurabo nanone si aha honyine rukoreshwa ahubwo rukoreshwa no mu birori by'isabukuru y'amavuko cyangwa mu bukwe,kuko rusobanura ibyishimo bidasanzwe.

Indabo z'amabara atukura :Indabo zitukura zo zivuga urukundo rurenze ku buryo iyo umuntu aziguhaye aba akweretse ko urukundo agufitiye rwamurenze. Cyakora nazo ntizitangwa zonyine ahubwo uvanga n'andi mabara ariko umutuku ukiganza

Indabo z'ibara ry'umweru : Izi ndabo nazo zigaragaza ibyishimo ufitiye umuntu bitewe n'impamvu runaka ariko akenshi zikoreshwa mu makwe.

Indabo z'amabara avanze :Ntizikunda gukoreshwa n'abakundana kuko ziba zivuga ko hari ubutumwa runaka bugenewe abantu bugomba gutangwa, zikunda gukoreshwa n'abanyabukorikori iyo hari icyo bashaka kuvuga nk'ubutumwa bashaka guha abantu runaka. ariko ntibyakubuza kuziha uwo ukunda mugihe uziko akunda amabara waba wamuhitiyemo.

Indabo zirimo amabara y'idoma(move) : Izi ndabo zivuga amahoro n'ubugwaneza izi zo uziha umuntu kubera ibyiza yagukoreye kandi zigatanwa zivanze n'iz'ibara ryera ndetse n'iz'iroza


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo