Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Vinyu ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diabete

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark batangaje ko kunywa umuvinyu ari kimwe mu mu bintu byagufasha kwirinda kurwara indwara ya Diabete imwe mu ndwara zugarije abatuye Isi muri iyi minsi.

Aba bashakashatsi bashyize ahagaragara ubushakashatsi bwabo babinyujije mu kinyamakuru cyitwa Diabetology.

Muri ubu bushakashatsi bwabo bagaragaraza ko byibura kunywa kuri Divayi inshuro eshatu cyangwa enye mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya Diabete. Kubera ko Diabete igira uruhare mu gucunga isukali umuntu aba yafashe.

Nk’uko BBC ibivuga ngo ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 70 babazwa ku binyobwa bisembuye bafata ndetse n’inshuro babifata.

Aba bashakashatsi bavuga ko atari umwanya bahaye abantu wo kunywa ibisindisha ngo bakabye kuko kunywa ibisindisha ku kigero cyo hejuru nabyo bigira ingaruka. Ibi bikaba byaremejwe n’ikigo cyo mu Bwongereza kirwanya indwara zikomeye. Iki kigo cyavuze ko kunywa ibisindisha ku kigero cyo hejuru bitera indwara zikomeye zirimo na kanseri, umutima, umwijima.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo