Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Umugore amazeho ibintu ajyana mu nsengero. NKORE IKI?

by www.urwego.com

Muraho neza bavandimwe bo kuri uru rubuga rutwigisha rukanatwubakira, njye ndi umugabo wubatse ariko umugore wanjye yarakijijwe ndishima ariko ibintu arabimara mu rugo pe.
Ntavuze byinshi, ubundi umugore wanjye tubyaranye 3, yari umugore wakundaga inzoga pe, kuko njye ntakunze kuba mu rugo, mpagera muri week end, narazaga nkasanga yibereye mu kabari n’abandi bagore.

Nta buraya mushinja, ariko inzoga zo rwose nabonaga zenda kudusenyera, kuko amasaha menshi ya nyuma y’akazi niko yabaga arimo.

Nakomeje kumusaba kuzivaho, kera kabaye ntashye ambwira ko yakijijwe, mwa bantu mwe byarantunguye ndetse biranezeza, namuhaye rugari nti rwose igihe cyose uzajya ushakira kujyayo uzajye ugenda, nibinashoboka umbwira nguhe amatike mu gihe utayafite.
dore ikibazo ubu mfite, umugore amafaranga arayatanga, ngo arimo kwitanga mu rusengero, ibikoresho mu rugo arajyana, imyaka cyangwa se ibiribwa araterura ngo ashyiriye abo yabyemereye mu rusengero,…

Mu by’ukuri mfite impungenge, nabuze naho muhera mubwira nti ibyo urimo simbyishimiye, ndibaza nti ese yaba arimo kumpima kuko namubangamiraga akinywera inzoga, ubundi bikancanga nkakeka ko yaba afite ibindi bibazo, kuko mbona atari shyashya pe.
Nsigaye ntaha mfite impungenge ko nsanga n’intebe n’igitanda yabigurishije da, cyangwa yabitanze. Mungire inama, ngayo nguko urwo nabonye mwa bantu mwe.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo