Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Umugabo wanjye ntantegura mbere y'akabariro akanshinja kutamunezeza, ndumva namuta- NKORE IKI?

by http://www.urwego.com

Abubatse ingo cyane cyane nibo nitabaje ,  ndasaba inama kuko umugabo mfire arandembeje anziza kutagira ububobere.
Kuva twabana hashize imyaka 3, ariko buri gihe dukora imibonano dushwana kuko njye mba mbabara mu gihe we aba arajwe ishinga no kwinjira ngo akore ibyo akora arangize. Twabanye n’ubundi mfite umwana we, yanteye inda nkiri iwacu, ubwo bubobere mbere narabugiraga ariko ubu ntabwo, sinzi ikibazo afite cyangwa njye.
Mu by’ukuri rero iki duhora tugishwanira, ariko na we ikosa mushinja ntabwo nari namubona na rimwe aza ngo abe yabasha kubanza ngo abe yankorakora, cyangwa ngo ankorere ibituma mushaka cyane.
Burya ntabwo umuntu ajya kuvuga atarembejwe, nanjye ndakomerewe kuko umugabo ampoza kuri izo nkeke, avuga ko ntamuryohera, ngo mutera imvune kurusha uko namumara irungu.
Ku ruhande rwanjye nabuze icyo nakora, kuko ibyo mubwira byose ntabyumva.
Mungire inama bakunzi ba urwego.com, ese nzamureke nigendere nshake abandi babashije kunezeza? Ese nsanze ari njye kibazo nakora iki? inama zanyu zirakenewe.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo