Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Uko wamenya ko wanyuze umugore wawe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Abagabo bose siko bazi gushimisha abagore babo. Niba uri umugabo, hari ibimenyetso wagenderaho ukamenya niba witwara neza mu buriri. Niba kandi ubona nta na kimwe muri byo birangwa mu rugo iwawe, uracyafite byinshi byo gukosora.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso:

1. Ahora yibuka uko wabimukoreye

Kuba umugore wawe ahorana mu ntekerezo uko igikorwa kigenda n’uko umushimisha mu buriri ni ikimenyetso ko uzi icyo gukora. Ibi bituma ahorana akanyamuneza. Mwaba mutari kumwe , akaguhamagaraga agusaba ko wataha vuba. Aba agukumbuye, akumbuye ya si nziza ujya umwinjizamo.

Igikorwa gishimishije umuntu, ubibonera inyuma. Niyo kandi ntacyo umarira umugore wawe, uzabibwirwa n’uko ahorana umushiha, intonganya zidashira... Impamvu ni uko aho kumukemurira ikibazo, ukimutera kurushaho.

2. Aragushimira iyo murangije kwiha akabyizi

Iki nacyo ni ikimenyeto cyakugaragariza ko witwara neza mu buriri. Niba uko murangije gutera akabariro ku rugo , yirengagiza ko ari inshingano zawe akagushimira. Si uko ari itegeko kugushimira ahubwo aba yizihiwe bikamurenga. Ibi kandi bigendana no kukugaragariza ubwuzu , kukwishimira n’ibindi.

3. Azabikubwira

Niba umugore wawe atarakubwira ko umuryohereza mu gitanda, harimo akabazo. Iyo washimishije umugore , mu biganiro mugirana bisanzwe akubwira ko uzi icyo gukora mu gitanda. Iyo kandi ntakigenda aricecekera , wowe ukibwira ko hari icyo uba wamumariye kandi byahe byo kajya.

Abagore bakunda kwifata cyane kukubwira umugabo ko abishya ariko iyo witwara neza ntakabuza arabikwibwirira. Niyo yaba ari wa mugore udakunda kuvuga menshi, iyo ubasha kumushimisha, ananirwa kwifata akakubwira akamuri kumutima.

4. Nta huti huti ku Mugabo uzi icyo gukora agira.

Gushimisha umugore akabasha kugera ku byishimo bye byanyuma bisaba kumutegura bihagije, kugenza ibintu gahoro. Huti huti y’abagabo bamwe na bamwe niyo ituma barangiza mbere y’abagore babo, kubashimisha bikaba kure nk’ukwezi.

5. Amarangamutima umugore akugaragariza mu gihe cy’igikorwa

Umugore iyo atagaragaza amarangamutima, ntacyo umugabo aba yamumariye.

Nubwo amarangamutima akugaragariza nyuma y’uko murangije igikorwa aba ari ngombwa, ariko umugore wizihiwe agomba no kugaragaza amarangamutima ye mu gihe cy’igikorwa. Ntabwo umugabo yaba yashishije umugore we ngo igikorwa gikorwe bucece kugeza kirangiye.


Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo