Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Uko wakwirinda umubyibuho ukabaije

Hari ibintu by’ingenzi umuntu yakora bikamufasha kwirinda kugira umubyibuho ukabije ndetse akarushaho kugira ubuzima bwiza cyane.

1.Kubyuka kare

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu babyuka kare bibongerera amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije ndetse bakagira n’ubuzima bwiza. Ni byiza kwimenyereza kubyuka kare byibura amasaha 2 mbere y’uko ujya ku kazi.

2. Kurya amagi mu gitondo ( Eat eggs for breakfast)

Nk’uko byagaragajwe n’abahanga mu by’ubuzima cyane cyane ku bijyanye n’indwara y’umubyibuho ukabije bagaragaje ko kurya amagi mu gitondo bifasha umubiri kumererwa neza no kurwanya ibinure.

3.Kunywa ikawa

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyo muri America cyitwa "American Journal Clinical Nutrition" cyahishuye ko abantu banywa ikawa bafite amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije kurusha abatayinywa.

4.Kunywa amazi

Ubushakashatsi bwagaragajwe na kaminuza ya "Humboldt" bwagaragaje ko abantu banywa byibura ibikombe bibiri by’amazi mbere yo kurya barangwa no kugira ubuzima bwiza ndetse bikabafasha no kwirinda umubyibuho ukabije.

5. Kugenda ku zuba/kumara umwanya uri kuzuba

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yitwa "Northwestern University" bwagaragaje ko bantu bamara igihe ku kazuba ka mu gitondo bagira amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije kurusha abatagera ku kazuba.

Niba ufite igitekerezo kuri iyi nkuru cyangwa inyunganizi watwandikira ndetse tunagushishikariza kuzakurikira ibindi bice by’iyi nkuru.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo