Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Uko wakwirinda kubihiriza umugore wawe no kurangiza vuba

Hari ubwo uhora ku nkenke y’umugore wawe kandi nawe ubwawe umutima ugahora uhagaze wibaza icyo wakorera umugore wawe mu gihe mutera akabariro ngo ubashe kumunyura bikakuyobera, ndetse ugatekereza ko abandi bazamugutwara bitewe n’uko bakurusha kwitwara neza mu buriri. Hano twakuzaniye ibintu byagufasha kugarurira umugore wawe ikizere no kukwiyumvamo kurusha uko byari bimeze maze nawe uagsubirana umutuzo usesuye

Amakuru dukesha umutihealth atugaragariza ko nta mpamvu nyamukuru itera Kurangiza vuba izwi. Gusa ibi ni ibyabonetse bishobora kuba byatera kurangiza vuba: Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba), Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye, Kuba udasiramuye, Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
Uburyo bikorwamo. Hari position zimee na zimwe zituma umuntu arangiza vuba, Kuba ubikoze utari ubiherutse

Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo asohora mbere yuko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota n’iminota ibiri ari mu gikorwa bigatera cyane irari rikomeye uwo bakoranaga icyo gikorwa bikaba byanamutera kumuca inyuma kubwo kutanyurwa.

Ibi nubikora bizagufasha gukemura ikibazo cyo kurangiza vuba:

Gutuza
Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.
Gukanda umutwe w’igitsina
Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.
Kwiyakana
Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze. Nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.
Kwitegura bihagije
Wikorana imibonano guhubuka ; tuza witonde mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.
Kwisiramuza
Kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.
Guhindura position
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.
Gukoresha agakingirizo
Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 uratinda kurangiza.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo