Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ubuhamya: Nashatse kurya umusore amafaranga aramvumbura ankorera ubugome bukomeye

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 yatwandikiye adusangiza ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yageragezaga kurya amafaranga y’umusore ariko uyu musore akaza kumukorera ubugome bukomeye.

Mu gice cya mbere twababwiye uburyo Diane yahemukiye Eric akanga ko batahana ndetse ntiyongere no kumwegera kandi yamuririye amafaranga.

Diane yakomeje agira ati "Nyuma yo guhemukira Eric bukeye bwaho yarampamagaye ansekera cyaneee nk’aho nta kibazo twagiranye, Yabanje kunyandikira ubutumwa bugufi (message) arambwira ngo mu ijoro yampamagaye nanga kumwitaba kandi yarashakaga ko duhindura tukajya mu kandi kabari kameze neza cyane kuko muri iryo joro ariho yakiriye message y’uko yahembwe, ndetse ko amaze kumbura yahise ajya ku cyuma kubikuza amafaranga akajya kwiryohereza mu kandi kabari.

Ibyo nkibyumva nabuze ibitereko mpita ntekereza uburyo ngomba kumurya amafaranga yahembwe nyamara nirengagiza ukuntu namuhemukiye mu ijoro. Gusa kwibwira ibyo kuyamurya nabitewe n’uburyo yamvugishije neza ubona ko ibyo namukoreye nta kibazo yabigizeho nanjye ndatekereza nti menya Eric mu ijoro yari yasinze atibuka ubugome namukoze.

Nahise mubwira ko mfite ikibazo cy’inzu ndi gushaka gukodesha mwumvisha uburyo iyo nzu ndamutse nyishyuye byatubera byiza kuko yajya ayinsangamo tukidagadura nta kavuyo k’abandi bakobwa mbana nabo.

Ibyo nkibivuga Eric yabyumvise vuba ambwira ko nawe byamubera byiza ndamutse ndi njyenyine kuko yajya ahansanga nta muntu yikanga, Namubwiye ko inzu nyishyura ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda ambwira ko nta kibazo kibirimo ko amafaranga atayabuze.

Eric yarashyuhije arambwira ngo ninitegure hakiri kare njye mu rugo aho aba kumureba noneho nyuma tuze gukomereza mu kabari keza aho turarya tukananywa bukarinda bucya.

Mu by’ukuri n’ubwo nanjye niyiziho kubeshya ariko ikibazo cy’inzu nari ngifite kuko ukwezi ko kwishyura kwari kwageze nyir’inzu yaje kutwishyuza. Umukobwa tubana sinamwiyumvagamo na gato ndetse Eric akimara kunyemerera ko arampa amafaranga y’inzu nahise mbwira uwo mukobwa ko ntashobora kongera kubana nawe ukundi.

Icyo nakoze nta kindi uretse kubwira nyir’inzu ko arinjye ugomba kumwishyura nta yandi mafaranga y’undi muntu agomba kwakira. Nagiye kureba Eric mpita mpamagara nyir’inzu niyemeye cyane mubwira ko amafaranga ndayamuha mu gitondo nawe arambwira ngo sinzaharenze.

Nageze kwa Eric saa tatu z’ijoro, icyakurikiyeho nta kindi uretse kuryamana ! Nagiranye na Eric ibihe byiza mu buriri ntazibagirwa gusa ikibazo cyabayeho ni uko agakingirizo kacitse akansohoreramo.

Twavuye kwa Eric nka saa sita z’ijoro dukomereza mu kabari kwinezeza, Ntitwiriwe tunatega kuko Eric aturaye hafi y’akabari kameze neza ! Twaragiye mbere y’uko Eric yinjira mu kabari arambwira ngo nindeke abanze ampereze amafaranga y’inzu nyabike kuko we ashobora gusinda bakayamwiba cyangwa tukayanywera yose.

Ibyo nabyumvise vuba ndamushimira cyane n’ama bizou atagira ingano ! Eric yakoze mu mufuka arikanga cyane arangije arambwira ngo yayataye, Nabanje kubyibazaho ndetse mu mutima ntangira gutekereza ko ari kumbeshya ariko ndebye ukuntu ari gutengurwa n’akababaro afite ntangira kubyumva, ikindi cyatumye mbyemera ni uko yansabye gukora mu mufuka w’ipantalo yayashyizemo dusanga waracitse kandi ngo ntiyari abizi.

Ndibuka ko n’imfunguzo yazanye zo mu rugo iwe nazo yazishatse akazibura akambwira ko nazo zamuheze.

Ntababeshye nahise numva nzunguriye mu mutwe nibaza amafaranga ndishyura inzu aho ndayakura haranyobera, ntekereza n’uburyo nihenuye ku mukobwa twabanaga, ndongera ntekereza uburyo niyemeraga kuri nyir’inzu mubwira ko arinjye uramwishyura ibyuya bitangira kundenga muri iryo joro.

Byarangiye Eric ansezeyeho ansaba ko namureka akajya kureba umuhungu w’inshuti ye bararana kuko yari yataye imfunguzo z’inzu ye. Yanyijeje ko nyuma y’iminsi 5 azampamagara akampa amafaranga kuko yambwiraga ko azaba yayabonye . Nanjye naragiye muri iryo joro ryose nta n’amafaranga yo gutega nari mfite.

Mu masaha ya mugitondo nka saa tatu nyir’inzu yarankomangiye ansaba ko namwishyura mubwira ko amafaranga nayabuze nzayashakisha nkayamuha mu kindi cyumweru. Icyantunguye ni uko wa mukobwa tubana yahise abwira nyir’inzu ko we afite amafaranga. Yaramwishyuye ahita asaba nyir’inzu ko banyirukana mu nzu kuko atagikeneye kubana nanjye kuko nanjye nari namubwiye ko ntamukeneye.

Bahise bampa iminsi 10 yo kuba namaze gusohoka mu nzu nkajya gushaka iyanjye, Nabandikiye ubu buhamya nsigaje iminsi 3 gusa muyo bampaye kandi kugeza n’ubu ntaho kwerekera mfite.

Ku kazi naho umunsi njya kureba Eric bahise banyirukana kuko nasibye akazi ntabasabye uruhushya, Njye nibwiraga ko n’iyo banyirukana niboneye umusore nzajya ndya amafaranga akamfasha no kwishyura inzu kuko naramurebaga nkabona yarankunze cyane ariko njye nta rukundo rundi nari mufitiye icyo nakundaga ni ikofi ye.

Ubu ikindi kimpangayikishije ni uko Eric ashobora kuba yaranteye inda kuko umunsi ndyamana nawe agakingirizo karacitse, Ubu ndategereje n’ubwoba bwinshi kuzareba ko uku kwezi nzabona imihango.

Ikintu cyatumye nandika ubu buhamya bwanjye no kubasangiza uburyo Eric yampemukiye ni uko ya minsi yambwiye azaboneraho amafaranga imaze gushira namuhamagaye mubwira ko yayampa nkajya gushaka inzu.

Eric yahise ambwira ijambo n’ubu rikindya ahantu, yarambwiye ngo "ubwenge bwari bwiza ni uko bwamenywe na benshi", Mubaza impamvu ambwiye iryo jambo arambwira ngo ibyo yakoze byose byo kumbwira ko amafaranga yayataye byari ukumbeshya kuko nanjye nari namuhemukiye tukajyana mu kabari agatakaza amafaranga ye bikarangira nisangiye abandi.

Namubajije impamvu atigeze angaragariza mbere ko byamurakaje arambwira ngo kwari ukugira ngo abone uko anyihimuraho, Yarambwiye ngo umunsi muhemukira yatashye n’injoro ahita ajya kwiryamira, N’umushahara ngo ntawo yari yabonye yabikoze nk’inzira yo kugira ngo mwemerere kubonana nawe kuko yari yabonye nkunda amafaranga cyane kurusha uko nkunda abantu.

Bavandi ubu ndenda gusara nabuze aho nerekera n’icyo nakora, gusa nizere ko ubu buhamya bwanjye burabera isomo abandi bakobwa bose batekereza nk’uko nanjye natekerezaga mbere y’uko ibi bimbabo. Murakoze gusa ufite inama ubona yamfasha gusohoka muri ibi bibazo ndimo wayimpa kandi waba ukoze! "


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo