Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ubuhamya: Maze guhirikwa ku butegetsi Imana niyo yansubijeho- Perezida Pierre Nkurunziza

Perezida Pierre Nkurunziza
Perezida Pierre Nkurunziza
Iyi ntero Perezida Nkurunziza yayishimangiye ubwo yigishaga mu itorero rye mu Mujyi wa Bujumbura, atangaza ko nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, Imana yamusubijeho kuko ngo byari byamurangiranye.

Ibi bikubiye mu buhamya bwe bw’ iminota 9 n’ amasekonda 29 avuga ko mbere yo guhamagazwa igitaraganya mu nama y’ abakuru b’ ibihugu b’ Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba yari yaraye arose ko agiye guhirikwa ku butegetsi.

Perezida Nkurunziza agira ati “Ku itariki 13 Gicurasi 2017, numvise bambwira ko ibintu bihindutse mpita mpaguruka ngana i Dar-Es –Salaam nta muntu ubizi, gusa natangaye ngeze aho muri Tanzaniya, nahasanze abantu batari batumiwe (bamurwanya).
Gusa abashinzwe protocol bamaze kumubwira ko yahiritswe ku butegetsi yabasubije aseka cyane agira ati “Ubu nibwo mukibimenya? Ibi byabaye kera cyane”.


Akimara kumva iyi nkuru y’ incamugongo, mu rugamba yise “ Urugendo rw’ amayira abiri , gupfa cyangwa gukira”, ngo Nkurunziza yahisemo gukoresha intwaro yo gusenga, Yishingikirije ijambo rigira riti “Uno munsi bimenyekane ko ndi umusabyi wawe (Imana)”.
Akomeza avuga kandi ko ubwo bari bamaze kumubwira ko ikibuga cy’ indege kimaze gufungwa yahisemo gusengera abasirikare na polisi.

Agira ati “Imana ikoresha abasirikare n’ abapolisi kuko ibafitiye amabanga akomeye cyane mu kurinda igihugu”.

Ni gute yongeye kugera i Bujumbura?

Kuri iyi ngingo, Perezida Pierre Nkurunziza agira ati” Uburyo nongeye kugaruka ku butegetsi ni ibanga rikomeye hagati yanjye n’ Imana kuko namwe murabizi ko aribwo bwa mbere bibaye ku Isi”.
Arakomeza, ati “ Imana yankoreye ibikomeye, ndibuka uburyo abatari bacye kandi nagiye ntera inkunga, bakimara kumva ko bankoreye coup-d’ Etat batangiye gukora iminsi mikuru banywa amayoga, bariyongeza barasinda ariko ntibwacyeye kabiri kuko bakangutse basanga bangezeho babura aho bacikira”.

Perezida Pierre Nkurunziza anashimangira uburyo akimara kugera iwe mu rugo umuryango we wishimye cyane kuko umugore we n’ abana bari mu masengesho y’ umuriro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo