Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ari umuryango umwe kandi ko hari byinshi bihuriweho

Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ari umuryango umwe kandi ko hari byinshi bihuriweho bityo nta mpamvu yo gupfa ubusa yikomye ibihugu bimwe na himwe bigifite umuco wo guhohotera abaturage b'ibindi bihugu babigiyemo.

Ibi perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe yabitangaje ubwo yatangizaga inama y'Umushikirano iri kuba ku nshuro ya 16, iyi nama ikaba yahurije hamwe abasaga ibihumbi 2 barimo abayobozi baturutse mu nzego nkuru z'igihugu, iz'ibanze n'abahagarariye abaturage, abahagarariye bihugu byabo mu Rwanda, abatumirwa baturutse mu mahanga n'abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

Perezida Kagame yagize ati, “Ntabwo wavuga kubana guhahirana, ibyo muhuriyeho ngo ni birangira aho umunyarwanda agiye bamuhige kubera ari umunyarwanda , si ibintu byiza kandi n'ababikora babyumve si ibintu byiza.”

Yakomeje agira ati, “Ntabwo wavuga ngo duhahirane, ngo tugenderanirane, ariko uje iwawe umutere ikibazo, abantu bazahahirana gute se batagenderana, abantu bazagenderanirana gute kandi uwambutse umupaka afatwa agafungwa abantu ntibamenye aho yarengeye. Bityo rero ni uguhozaho tukababwira ko ibyo bavuga n'ibyo bakora bidahuye kandi bakamenya ko guhahirana ari ugutanga nawe ukakira.”

Yakomeje avuga ko kuba wakoresha ubusugire, imbaraga z'igihugu cyawe ugamije guhungabanya umutekano w'abandi, ko ibyo biba atari imibanire.

Yasabye abanyarwanda gukorera hamwe bagamije gushaka icyabateza imbere, ati, “Abanyarwanda dusenyere umugozi umwe dufashanye, umuntu yiyumvemo undi dukorane kandi tugomba gukora tuzi neza ko ibyo dukora dushobora kubibazwa kuko ibyo ukora bigomba kugira ingaruka kuri wowe cyangwa ku bandi.”

Inama y'umushyikirano iri kuba ku Nshuro ya 16 ikabera muri Kigali Convetion Center (KCC) ikaba ihurije hamwe abasaga 2000 ikazamara iminsi ibiri.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo