Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Nkore iki: Najujubijwe na mabukwe

Ni umugore washatse umugabo ubana na nyina( nyirabukwe) mu mujyi wa Kigali, imyaka itanu irashize ariko nta jambo agira mu rugo kuko ibyemezo byose bifatwa na nyirabukwe, we witwa umugore mu rugo ngo asanga ameze nk’umuja.

“Mabukwe niwe uhabwa iposho, antegeka ibyo nteka, inshuro nyinshi atwinjirira mu cyumba, anyita umupfayongo yaranjujubije ku buryo numva umutima wanjye ugiye gusandara.”

Atangira agira ati “Umugabo wanjye ni umuhererezi iwabo, namumenye abana na nyina gusa, mu myaka itatu twamaze dukundana najyaga njya kubasura kenshi nyina akamfata neza cyane. Mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo, umugabo wanjye yambwiye ko na nyina tuzabana mu rugo, nabyemeye ntazuyaje kuko nabonaga ari umubyeyi mwiza.

Twabanye niga muri kaminuza, umugabo wanjye we yari yararangije mbere yanjye afite n’akazi kamuhemba umushahara ushimishije. Iwabo yari yarahubatse neza cyane, niho twakoreye ubukwe ninaho dutuye.

Ntarahagera nyina niwe yahaga amafaranga yo guhahisha, maze kuhagera yakomeje kuyamuha sinabitindaho ngira ngo wenda bizarangira, ariko siko byagenze byarakomeje njye nsigara ndi uwo gufatanya n’umukozi akazi ko mu rugo, igitunguru, n’ibindi bikenerwa mu rugo nkabibaza mabukwe. Nabazaga umugabo amafaranga yo guhaha akambwira ngo ‘Baza mama’ bikambabaza ariko nkabyihanganira.

Mabukwe niwe utanga gahunda yose yo mu rugo, iyo umushyitsi adusuye niwe umugurira icyo kunywa cyangwa akamwihorera, njye mba meze nk’umuja mu rugo, kuko usanga ariwe umpa gahunda y’ibyo gukora, nategura nk’ibintu byo guteka, akabihindura ngo umwana wanjye (umugabo wanjye ) ibi ntabikunda.

Hari igihe tuba turi mu cyumba n’umugabo, nkabona mabukwe akubise urugi arinjiye, ndababara birumvikana ariko kubera ko umugabo wanjye mba mbona ntacyo bimubwiye ngaceceka.

Ntatinya kuntuka imbere y’abana banjye ngo ndi umupfayongo, ubundi akavuga ko ntazi kwita ku muhungu we, hari n’igihe umugabo wanjye ambwira ngo genda ubaze mama ibi n’ibi nkumva ngize umubabaro kuko rwose mbona meze nk’umuja kubera ko nta jambo ngira mu rugo, nta cyemezo nshobora gufata, ibyemezo byose ni mabukwe n’umugabo wanjye babifata.

Ni kenshi nagiye ntekereza kwahukana, ariko ngasanga naba nteye abana banjye batatu agahinda, ikimbabaza kikantera agahinda nuko umugabo wanjye atajya abona ko nyina ari ikibazo muri urwo rugo, ahubwo aba amushimagiza ngo ni icyitegererezo njye mwigiraho.

Ikibazo nakibwiye umugabo wanjye ariko anyereka ko icyo atari ikibazo, ko ahubwo mbifata uko bitari.

Ndinginga umuntu wese uzasoma ubu buhamya kungira inama . Murakoze.”


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo