Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ni iki gitera ubugumba ku bagabo?

Burya kubyara ugaheka ni ibintu byifuzwa na buri wese mu buzima gusa ubuzima umuntu abamo, ibyo akora, ibyo afungura ndetse n’aho aba bishobora kumuvutsa aya mahirwe. Menya umwanzi ukomeye w’intanga ngabo kugirango wiyongerere amahirwe yo kubyara.

Ubugumba bw’umugabo bushobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye ariko byose bigahurira ku kuba intanga ngabo zitameze neza aho usanga zarangiritse mu buryo bunyuranye ibishobora gutuma zinanirwa kugenda cyangwa se kwangirika kw’igice gishinzwe kubika amakuru agomba kuzifashishwa mu kurema umwana DNA.

Nk’uko urubuga everydayhealth.com rubitangaza ngo 40% by’ubugumba bw’abagabo butuka ku kwangirika kw’igice gishinzwe kubika amakuru mu ntanga ngabo ari cyo DNA.

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu buzima bw’imyororokere, Professor Sheena Lewis avuga ko ubusanzwe kugirango intanga ngabo ibashe kurema umwana igomba kuba ishobora kugenda kandi igice cyayo cya DNA kikaba kitarangiritse.

Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko ubusanzwe buri mugabo wese agira urugero runaka rwo kwangirika kw’intanga ze gusa ibi bikaba ikibazo mu gihe izirenze 25% ziba zarangiritse. Aha ngo umugabo atangira kubarwa nk’udafite ubushobozi bwo kubyara cyangwa ingumba dore ko n’iyo abashije gutera inda hashobora kubaho ibibazo bitandukanye mu gihe umugore atwite cyangwa se bikaba ku mwana mu gihe yaba ashoboye kuvuka.

Sheena akomeza avuga ko n’ubwo intanga idashobora gusana DNA mu gihe yangiritse, hari amahirwe ku bagabo kuko umubiri wabo ushobora gukora intanga nyinshi mu bihe bitandukanye bityo mu gihe ibyatumaga intanga zangirika bikosowe akaba ashobora gutangira gukora intanga nzima ndetse no kubyara.

Ese ni iki cyakorwa ngo hirindwe kwangirika kw’intanga ngabo?

Kugirango umubiri w’umugabo ukore intanga ngabo hari ibigomba kwirindwa harimo itabi, inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge. Aha abagabo bakaba bagirwa inama kureka ibi tumaze kuvuga cyangwa se kubigabanya ariko ku biyobyabwenge ho bagirwa inama yo kubireka burundu.

Izindi mpamvu zishobora gutera kwangirika kw’intanga harimo:

Kubikomora ku babyeyi(Genetic)
Gutwara igare cyangwa moto igihe kirekire
Guhora ahantu hashyushye cyane
Cyangwa se guhura n’ibyuka bihumanya
Sangiza iyi nkuru incuti zawe utere inkunga ubwanditsi bwacu



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo