Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ni iki gitera abagabo gushidukira abagore bafite ibibuno binini

Bikunze kugaragara ko abakobwa n’abagore bafite amabuno manini barangaza abagabo batari bake ndetse benshi hafi no kurwara urukebu barangarira imiterere yabo, ikibyihishe inyuma ntakindi kitari uko abagabo benshi iyo babonye umukobwa cyangwa umugore umeze gutyo bahita batangira gutekereza ibyo mu gitanda.

Uyu munsi turareba zimwe mu mpamvu 4 nyamukuru zituma abagabo benshi bifuza kurangarira umugore cyangwa umukobwa Imana yihereye kugira amabuno manini, dore ko bikunze kugusha abagabo benshi mu mutego kabone n’iyo y’aba ari kumwe n’uwo bakundana cyangwa bashaknye.

Ingendo cyangwa intambuko

Akenshi abakobwa bafite amabuno manini bamenya kuyagendera kuko nabo burya ngo barabizi ko atuma abagabo babitaho bakanabarangarira, ibi rero bituma yiga intambuko igendanye n’ingano y’amabuno ye, bimwe mu biteza abagabo kuva mu byabo kuko bene iyo ngendo bakunze kuyita ingendo y’abeza.

Kuryoshya imibonano

Aha niho benshi mu bagabo batera umutwe kuko intekerezo ngo zihita ziganisha mu buriri iyo babonye bene uyu mukobwa cyangwa umugore kuko bahita biyumvisha uburyo yaryoshya imibonano, cyane ko arinaho ubushakashatsi buvuga ko bene aba bagore bagira imisemburo myinshi ikurura umunezero bimwe mu bishimisha abagabo cyane.

Bahorana akanyamuneza

Akanyamuza, inseko iteruye ndetse n’indoro bene aba bagore bagira ngo babiterwa n’icyizere bigirira kuko baba babona amaso y’abagabo yenda kubavamo bigatuma bahora bizeye ko uko byagenda kose batabura abagabo, ibi kandi nabyo ngo bikaba mu biteza abagabo umutekano muke iyo bakubise amaso bene nk’uyu.

Bagira amavangingo

Akenshi n’ubwo atari ihame kuko abantu bataremye kimwe ngo bene aba bagore n’abakobwa b’amabuno manini bagira amavangingo ayo benshi bakunze kwita amazi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibi rero bikaba bituma umugabo umubonye yumva atacikanwa n’ayo mahirwe n’ubwo hari bamwe bemera bagapfira imbere bimwe bita gupfira muri Nyagasani cyangwa mu ruhu.

Ibi tuvuze si iteka duciye kuko nk’uko twabivuze haruguru abantu ntibaremye kimwe hari uwo usanga ibi byose abihuza cyangwa abigira icyarimwe ariko hari n’abagira bimwe muri ibi bimenyetso. Gusa ntago intego yacu ari gukangurira abantu kwishora mu bishuko kuko ubusambanyi ari icyaha gikomeye imbere y’Imana ahubwo ni ukubereka impamvu ibi bibaho ngo hato utazisanga nawe waguye muri bene uyu mutego utabizi.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo