Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ni iki cyakubwira ko umuntu ashobora kuba ari umuhehesi

Gucana inyuma ku bashakanye no guheheta ni ikibazo cyugarije ingo nyinshi ndetse kikaba kiri ku isonga mu mpamvu zitera gusenyuka kw’ingo nyinshi. Ahanini usanga abantu bafite ingeso yo guheheta baba baratangiye gahoro gahoro ingeso ikagenda ikura.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikiremwamuntu bagaragaje ibintu bikunze kugaragara ku bantu bafite ingeso yo guheheta, yaba ku gitsina gabo cyangwa gore, nubwo bitagaragara ku bantu bose ariko abantu barangwa n’iyi ngeso yo guca inyuma abakunzi babo bakunze kuba babihuriyeho.

Bimwe mu bintu bikunze kugaragara ku bantu bafite ingeso yo guheheta

1. Bakora mu bijyanye n’ubuganga n’ubucuruzi

Imyuga cyangwa se imirimo dukora yashyizwe ku mwanya wa mbere mu gutuma abayikora bashobora kwishora mu ingeso yo guheheta yo gucana inyuma ku bakundana n’abashakanye. Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko 23 ku ijana by’abagore bagaragayeho guca inyuma abakunzi babo bakoraga mu bijyanye n’ubuganga, aho 2 ku ijana by’abagabo muri uyu mwuga ari bo bagaragayeho iki kibazo.

Akazi kabo kubera kamara amasaha meshi kandi kagatera umunaniro bituma igitsinagore ahanini bagira iyi ngeso. Mu yindi myuga ishyirwa mu majwi ko yaba yorohereza abayikora kugira ingeso y’ubuhehesi havugwamo ubucungamari, uburezi, naho ku bagabo ahanini harimo ibijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

2. Baba ari banyamwigendaho

Abantu bafite imico yo kwikunda baza mu bahehesi ku rwego rwo hejuru. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko abantu bakunda kwikunda cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsiba bari mu ba mbere mu bacana inyuma.

3. Urutoki rwambarwaho impeta ruba ari rurerure

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko umuntu ufite urutoki rwambarwaho impeta rurerure ashobora kuca inyuma byoroshye. Kugira uru rutoki rurerure bigaragaza ko urufite aba afite umusemburo wa Testosterone (itera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina) uri ku rwego rwo hejuru.

4. Baba bafite karande (isuku igira isoko)

Tina Tessina, umuhanga mu bijyanye n’umubano, mu bushakashatsi yashyize hanze binyuze mu Kinyamakuru cyitwa Journal of Family bwagaragaje ko ababyeyi bacanye inyuma bari barakuze bafite iyi ngeso. Abantu baba barakuriye mu miryango icana inyuma bikunze kubokama nabo bikarangira badukanye iyi ngeso.

5. Bagira umusemburo wa Oxyticin na Vasopressin udahagije

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze bunyuze muri Evolition and Human Behavior bwagaragaje ko iyi misemburo iyo ari mike mu bwonko umuntu agira icyizere gike bityo umuntu akagaragaza gucana inyuma kurusha kugira amarangamuntima.

6. Batinya gutandukana

Abantu bamwe bakunze kwishora mu ngeso zo gucana inyuma kugira ngo bihimure ku bakunzi babo, bityo kwa gutinya kubwiza ukuri abakunzi ko batakibakeneye, bakitwaza ubuhehesi kugira ngo bizarangire batandukanye.

7. Bagira imisatsi yihariye

Mu bushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko ahanini imisatsi ivugwa irimo iy’ ibara ry’igitaka (Ginger) ku bagabo naho abagore bakagira ahanini ibara ryenda gusa na Kaki (Blonde).

8. Ntibagira inshuti nyinshi cyangwa umuryango

Igihe umufasha wawe adafite inshuti ntibisobanuye ko ari umuhehesi cyangwa se yakwadukana iyi ngezo gusa uba ugomba kumucungira hafi kuko iyi myitwarire imeze nk’umusemburo. Umuntu uhora yigunze ashobora guca inyuma umukunzi we igihe adafite umuryango cyangwa inshuti.

9. Baba barigeze gucana inyuma

Mu bushakashatsi bwakozwe na Journal Nature bwagaragaje ko umuntu wahehese aba afite amahirwe inshuro zo kuba yakongera guheheta. Ngo akabaye icwende ntikoga, abantu bamwe bavuga ko iyo wigize guca inyuma umufasha wawe nta kabuza uzahora umuca inyuma.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo