Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Namenya gute ko umukunzi wanjye agikundana n'uwo bahoze bakundana?

Umuntu ugikunda uwo bahoranye mbere, uzamubwirwa n’ibi bimenyetso :

1. Uzasanga abafata nkaho muri mu marushanwa : Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nkaho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

2. Bakunda guhura mu bihe byihariye : Niba ubona ko uwo mwashakanye agira ikibazo akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi akakimubwira icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

3. Akunda kumuvuga cyane : Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

4. Iyo bakunda guhura cyane : Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. Iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikaba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

5. Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti : Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

6. Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye : Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo