Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Nakora iki ngo nsame vuba?

Abashinze ingo bamwe na bamwe babangamiwe no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abandi bakaba bafite ikibazo cyo kuba batabasha gusama hashize imyaka cyangwa amezi menshi. Dore igisubizo kuri iki kibazo.

Niba uri aha ni uko ufite kimwe mu bibazo twavuze haruguru.

Mu bushakakashatsi bwakorewe mu ishuri rya Harvard T.H. Chan School of Public Health bukorwa n’impuguke mu by’ubuzima, bugakorerwa ku bantu 501 bwagaragaje ko 39% by’abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina cyane cyane iyo bariye ibiva mu nyanja nk’amafi na oysters.

Abaryagaga ibi biribwa biva mu nyanjya byibura 2 mu cyumweru babashije gukora imibonano mpuzabitsina nibura incuro 8 mu kwezi mu gihe abatarabiryaga bayikoraga incuro 6 mu kwezi.

92% by’abariye ibituruka mu mazi, babashije gusama mu gihe kitarenze umwaka 1 mu gihe mu batarabiryaga 79% gusa aribo babashije gutwita muri iki gihe.

Ibi rero byatumye aba bashakashatsi bavuga ko hari ihuriro hagati yo kurya ibiva mu nyanja nk’amafi, no kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bihita binajyana ku gusama vuba.

N’ubwo bimeze gutya ariko hari abibaza niba wenda aba bantu batarakoze imibonano mpuzabitsina kenshi kubera ko basohokanaga bose bakishimirana aho kuba biterwa n’amafi. Gusama vuba na byo ntawakwemeza niba koko biterwa no kurya amafi kenshi cyangwa se niba biterwa no gukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Uko biri kose nta cyo byagutwara kurya neza cyane cyane kurya amafi kenshi. Bigerageze nibikora bizaba ari ntako bisa nibidakora na bwo uzaba wabonye intungamubiri zigufasha kugira ubuzima bwiza.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo