Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Naganiriye n'Imana imbonankubone- Ubuhamya

by www.urwego.com

Ni abakobwa 2 basengeraga mu itorero rimwe kandi bakoraga umurimo w’ Umwami Imana neza cyane, bari abaririmbyi, abadiyakoni, iyo babaga bafashe microphone batangiye kuririmba nuwashakaga kujya hanze yarabirekaga. Rimwe umwe aza kurwara apfa bitunguranye, mugenzi we ananirwa gukora umurimo wi Imana wenyine kubera agahinda ka mugenzi we.
Umunsi umwe aribaza ati konsenga Imana ikaba itambwira niba mugenzi wange yaramwakiriye mubayo? Arongera afata igihe atitiriza Imana nayo iramwumva doreko uyishakana umwete ayibona.
Imana iramubonekera atangira kuyibaza byinshi ati Uwiteka urabizi mugenzi wange naramukundaga cyane nk’uko wadutegetse gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda none mugenzi wange arihe?
IMANA iramubwira iti ngwino nkwereke abonkoreye neza aho bari. Iramutembereza agera ahari ABERA BAKOZE NEZA BAKIRI KU ISI BARIMO KURIRIMBIRA IMANA anyuzamo amaso aburamo mugenziwe ati Data ntawurimo . Imana iti ngwino njye kukwereka abandi aho bari, umukobwa ati yego data.
Bagera ahandi hari abantu benshi bavuza induru,bataka cyane bati twarabwiwe twanga kumva ariko ubu twarumvishe uwadusubiza ku isi twakora neza, tugafasha abakene kuko ubutunzi twirukiye ntabwo bwadukura aha, tukagirira neza bagenzi, tukaburira n’abandi basigaye kwisi.
Maze abo bantu uko basakuza undi akomeza kwinjizwa aho bari agiye kubona abona mugenzi we yicaye mu nguni arimo kuboroga ahekenya amenyo ati IYO MBIMENYA NKAKURIKIZA IJAMBO RYAWE.
Wa mushyitsi watemberejwe ati UWITEKA MANA YEHOVA ishobora byose kuki ari hano? Twararirimbanye tukakuramya abantu bawe bagafashwa ,tukabwiriza kuri internet, munsengero, tugahanura, tugafasha abatishoboye, tugasura abarwaye. … kuki ari hano?
Uwiteka ati ibyo byose mwarabikoze ndishima namwe murishimisha ariko yananiwe kurinda umutima we.
Wa mushyitsi ati gute mwami?
Yazaga muri korali amaze kunywa inzoga n’itabi arikurya bombo ngo mutabimenya ariko njye narabibonaga, Nijoro yambaraga mini jupe akajya gutega abagabo ahandi mutazi, yagiraga amashyari n’umushiha, yahotoye abana akuramo inda nyinshi kandi yarikinishaga ibyo nkabyihorera, yasenye ingo nyinshi atwara abagabo babandi bagore.
Sms yandikiranaga zurukozasoni yarazisibaga ngo mutazibona ariko njye narazibonaga, yiseguraga udukingirizo ngo umusuye ntagende bataryamanye n’ibindi byinshi yakoze ntakubwiye.
Siwe wenyine kuko mu nsengero ziri ku ntebe yibirenge byanjye (isi) harimo abamurusha benshi kandi biyita ko bankorera abonabo ibihembo byabo biri hano kuko uwabonye inzira acamo akayoba azagera aho yerekeje umutima.
Hariho inzira umuntu yibwirako ari nziza ariko iherezo ryayo arinzira y’urupfu rwa kabiri.(imigani16:25)
Mbere yo gusoma iri sengesho banza wisuzume urebe niba nawe utibeshyera ngo ukorera Imana Rurema.
Dore aya magambo niryo sengesho ryanjye.
UWITEKA MANA nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe unyobore kubw’urukundo rwawe udahwema kungaragariza unyigishe kumenya icyo ukunda n’icyo wanga, kuko agakiza kanjye gaturuka kuri wowe, kuko ni wowe Mana y’agakiza ntegereza umunsi ukira (zaburi25:4-5). Amen

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo