Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Nabonye agakingirizo kakoreshejwe mu cyumba cy’umusore dukundana,...- NKORE IKI?

by www.urwego.com

Ndagisha inama: Muraho, mfite umusore dukundana, njye urwo mukunda rurenze uko wenda nabibabwira ngo mubyumve ariko muri week-end naratunguwe cyane, ariko ku buryo n’ubu ntariyumvisha ibyambayeho.
Ku wa Gatandatu ubwo habaga umuganda rusange, nka saa tatu nibwo nanyarutse njya kureba umukunzi wanjye, twari twasezeranye ko musura nka 14:00 ariko naricaye ndavuga nti reka ngende kare namufashe gukora uturimo two mu rugo, nk’umukunzi wanjye mufashe dore ko anaba wenyine.
Nagezeyo nsanga mbese nibwo akibyuka, si ibange pe, iwe iyo ngezeyo ndisanzura hose, kuko mufata nk’umukunzi wanjye w’ibihe byose kandi nawe yarangije kunyerekana mu muryango, mbese dufite gahunda yo kubana vuba.
Ubwo nageraga mu cyumba, nasanze agakingirizo kuri tapi iri mu cyumba cye, nta soni nagize njye narayifatiye, ndamubaza nti ibi se kandi ni ibiki? Amasohoro yari arimo bigaragara ko kakoreshejwe mu masaha make yari ashize.
Nta kintu na kimwe yabonye cyo kunsubiza, ahubwo yahise ayinyaka ajya kuyijugunya, nahamaze nk’amasaha abiri nkimubaza, umuntu basambanye yanze kumumbwira, ariko mu by’ukuri ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemere ko yabikoze.
Nabuze icyo nkora, ubwuzu nari njyanyeyo bwahise bushirira aho, mfata imyenda ye ndamufurira, ariko tutavugana, mbirangihe ndataha.
Ubwo haciyemo umunsi w’ejo ku cyumweru, nta kintu yari yambwira kandi nanjye nafunze umutwe, namubwiye ko nzongera kumuvugisha ari uko yambwiye umuntu bari basambanye.
Ikimbabaza, nk’umukunzi we kuki byibura atantegereje wenda ngo ansabe ko turyamana mbyemere cyangwa mbyange, wenda ngo abigire urwitwazo ahubwo akabikora azi na neza ko ndamusura.
Mbese ndumva umutwe wanjye uremerewe cyane, mungire inama y’icyo nakora.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo