Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Mu rukundo ibikorwa biruta amagambo

Burya kugira urukundo rurambe cyangwa ruhore rutohagiye si ikintu cyoroshye, ariko kandi si ni ikintu kigoye kuko uburyo utwaramo uwo ukunda aribyo bituma mukundana igihekirekire, kuko bituma akwiyumvamo birushijeho kandi bitagusabye kwambuka inzuzi n’ibibaya cyangwa kurira imisozi n’utununga.

Ibi ni bimwe mu bintu byoroheje wakorera uwo ukunda akazabikubahira kandi bikavomera urukundo rwawe kugera rugeze ku bicu no kugasongero k’ibyifuzo byawe.

1 Kubaha uwo mukundana: Igihe cyose uzaba uri mu rukundo uzitoze kandi wihe intego yo kubaha uwo mukundana bizatuma yumva ntawundi wakuruta maze agukunde byimazeyo.

2. Guhitamo akarabo gahuje n’uko akunda kwambara cyangwa ibara akunda: Niba ushaka kwigarurira umutima w’umukunzi wawe ite ku byo akunda. Cyane cyane niba uziko akunda ibara runaka reka dufate nk’urugero rw’ibara ry’iroza umutungure umuhe akarabo k’iroza. Ibi bizamushimisha abigukundire kandi ajye ahora akubona nk’umuntu mushya buri gihe.

3.Kubaha ibitekerezo by’umukunzi wawe: iteka niba uri mu rukundo ujye wirinda kumva ko uri hejuru y’uwo mukundana cyane cyane mu bitekerezo bye n’uko abona ibintu kuko kuri we ni ko aba abibona. Kandi yo ubyubashye nawe arabigukundira ariko kubisuzugura abibona nko kumutesha agaciro bikaba byasenya urukundo rwanyu.

4.Gusangira nawe: kimwe mu bintu bishimisha uwo ukunda ni uko musangira, mukajyana ahantu mukagira icyo mufata cyo kurya cyangwa cyo kunywa. Ibi bigenda bimuremamo ishusho y’uko uri umukunzi we w’ibihe byose.

5. Kwirinda guhubuka mu byo uvuga : burya buri muntu wese azira umuntu uvuga ibintu atabanje gutekerezaho kuko bituma amufata nk’umuntu udaciye akenge cyangwa w’umupfapfa. Ariko iyo uvuga ibintu watekerejeho bikubakira ubudahangarwa n’icyubahiro bigatuma umukunzi wawe akubonamo igitinyiro n’icyubahiro.

6.Jya ushimira umukunzi wawe mu gihe yakoze neza: gushimira uwo ukunda mu gihe yakoze neza bimwubakamo ikizere bigatuma iteka ahora yumva nta wundi ugusumba kandi ko iteka umuha agaciro.

7.Gusaba Imbabazi: niba wifuza kuryoherwa n’urukundo saba imbabazi uwo mukundana mu gihe wamukosereje kandi uce bugufi mu gihe mwagiranye ikibazo kugira ngo mugikemure ibi bizakomeza urukundo rwanyu mwembi kandi bitume ruramba.

8.Gukoresha igihe cyanyu mushimishanya: Niba ufite umukunzi ni byiza gufata umwanya ukamushimisha ukamukorera utuntu dutandukanye turimo gukina udukino tw’urukundo gusetsanya n’ibindi bituma umukunzi wawe yishima kandi akanezezwa no kuba muri kumwe.

Urukundo ruraryoha ariko kugira ngo ruryohe ruryoshywa n’abakundana kandi iyo batabyitayeho bituma bashobora kuzinuka gukunda ukundi.



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo