Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Mama ashaka kunshyingira umusore biganye kera, nabyanze none yiyemeje kunyirukana mu rugo- NKORE IKI?

by www.urwego.com

Mbere na mbere mbanje kubasuhuza nabifuriza amahoro y’Imana, mu by’ukuri mfite imyaka 24 nkaba mbana na mama na barumuna banjye, data yapfuye mu 1996.
Umugabo mama ashaka kunshyingira afite imyaka 43, ariko ni umukire, yiganye na mama kera, kandi bajya banakorana bizinesi, kuko mama ni umucuruzi.
No kugirango tumenyane ni ukubera ko aziranye na mama, abigenderaho banabiganiraho, none umusore arampamagara akambwira uburyo mukunze yantetesha, namufasha kubaho neza ndetse na buzinesi ye igakomeza kugenda neza ngo kuko anzi bihagije kandi yaba ananyizeye.

Mama arangeraho ati ‘gicucu emera umusore’ kandi njye rwose numva na 5% mukunda,  mungire inama, kuko mama yambwiye ko nimusuzugura anyirukana iwe nkajya gushaka uwo nshaka.
Mu by’ukuri nabuze amahitamo, nkore iki koko, mungire inama kuko ndabakunda cyane n’inama mutanga ndazikurikira.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo