Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Iyo nganira n’umusore n'ubwo haba ari kuri telefone, mba numva nshaka kwinyarira. nKORE IKI

by www.urwego.com

Imyaka yanjye ni 26, ndi umukobwa uringaniye w’ibiro 58, ukundwa kandi unakunda, nubwo ngisha inama ariko mumbabarire ku mazina yanjye naho ntuye kuko sinifuza kubitangaza.
Imyaka maze kuri iyi si, nta ngeso z’ubukubaganyi nagiye ngira wenda ngo mbe naryamana n’abasore cyangwa ngo ngire byinshi by’uburara nganira n’abandi bakobwa.
Ariko ikibazo cyambayeho kirampangayikishije, hashize imyaka igera muri 5, ubwo natangiraga gukunda, nanjye ntangiye kwiyumvamo umusore, kuko mbere nta kanya nabihaga, ni nabwo ikibazo cyatangiye kumbaho.

Ubu umusore dukundana arampamagara, na nijoro ndamwitaba, mbese igihe cyose ampamagaye sinamwima akanya, ariko ikibazo ngira, iyo tuvuganye byinshi numva meze nkushaka kwihagarika nkumva inkari zigiye kuza, uko niko kuri, kuko nsanga n’imyenda y’imbere yatose.
Ibi bintu byambereye urujijo, kuko hari n’igihe mba ndi mu bantu twavugana bikaba ngombwa ko mpaguruka, kuko iyo nkomeje kwicara bishobora bo kugera inyuma, kuko iyo ndyamye bwo biba akarusho.
Mungire inama kuko birampangayikisha, hari igihe nkeka ko ari uburwayi, nahagaritse no kunywa ibintu birimo amasukari menshi kuko nkeka ko yaba ariyo mpamvu.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



1 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo