Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Impamuvu zishobora gutuma umukobwa aguhakanira kandi akwiyumvamo

Umukobwa ashobora kubona umuhungu akamwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ariko agashirira imbere, gusa akajya akora utuntu twinshi tugiye dutandukanye dushobora kukwereka ko yashize ariko ntavuge kabone nubwo yaba akwisanzuraho kajana.

Burya abantu iyo bahuye hari uko umwe abona undi. Ku bahungu bo akenshi bakunze no guhita bagaragaza ikibarimo ku buryo iyo abonye umukobwa akumva aramwishimiye ashobora guhita ashaka icyabahuza kugeza amubwiye akamuri ku mutima. Gusa ibyo bitandukanye n’uko abakobwa benshi babyitwaramo

Nutereta umukobwa rero ukamusaba urukundo agatangira akubwira ko bidashoboka (akubwirako afite undi bakundana, ko atarakura, ko utamwemera, ko nawe ufite abandi) ariko nyuma y’ibyo ukabona ntashaka kukuvirira uzitonde ushishoze kuko hari impamvu izaba ibimutera.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa ahakanira umuhungu wamusabye urukundo ariko nyamara ntiyfuze ko batandukana ngo umwe ace ukwe n’undi ace ukwe kabone n’ubwo uwo muhungu yamubwira ko barekana (kuko umukobwa yamubwiye ko bitashoboka bitewe n’impamvu yamubwiye).

1. Kukurya amafaranga
Burya nutereta umukobwa umusaba ko mwakundana ariko ugsanga atangiye kukubwira ko bitashoboka kuko asanzwe afite indi nshuti bigakomeza gutyo, bikageraho ubyakira ukamusabako mubireka ariko we agakomeza kukugendaho( akoherereza SMS, aguhamagara, abaririza amakuru yawe) uzabigendemo gake ushishoze impamvu yabyo kuko hari ubwo aba ashaka kukwiyegereza kuko aziko wamukunze akajya akurya amafaranga gusa.

2. Gutendeka
Uukobwa nk’uyu nanone kandi ashobora kuba yifitemo gahunda yo gutendeka. Iki gihe iyo yanze kukuvirira aba agirango yumve ko wamubwira uti, nyamara udukunze twembi nkaba uwa kabiri ntakibazo(kuko hari abahungu bibaho bakisabira abakobwa kubagira inshuti z’umugereka).

3. Urukundo/Kukugerageza
Umukobwa wakwitwayeho atya nanone ku rundi ruhande ashobora kuba akwiyumvamo na we, ariko nyine mu byukuri asanzwe afite indi nshuti babanye gusa akabona ushobora kuyimurutira(akagira kubura amahitamo no Gushidikanya). Gufata icyemezo gihamye biramugora cyane kuko aba yibaza ukuntu ashobora kurekura ya nshuti ye yambere hanyuma ukazamutenguha bikamubera urijijo ariko na none akumva kugutakaza mu buzima bwe ari igihombo bigatuma yumva yakuvugisha akamenya amkuru yawe yaburi munsi, ariko iyo arangije ubushakashatsi bwe akabona nta buryarya ko mushobora kugerana kure bishobora kurangira avuye klu izima.

Ni byiza rero ko mu gihe umukobwa akubwiye OYA ariko ukabona imyitwarire ye kuri wowe ntuyishize amakenga, ugomba gushishoza ukamenya impamvu ibimutera nyirizina ntugende buhumyi kuko ushobora gusanga na we agukunda by’ukuri ariko akabanza kubura amahitamo cyangwa se nanone ugasanga yishakira kugwiza inshuti agendeye kuri rya jambo ngo "bagarira yose kuko utazi irizera cg irizarumba". Iyo botabaye muri urwe rwego ushobora gusanga ari umukuzi, akaba yishakira kujya agukura ibyinyo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo