Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Imitego no guhubuka mu rukundo ugomba kwirinda

Mu gihe wumva utarafata icyemezo cyo gukundana n’umuntu hari byinshi ugomba kwitondera kuko bimwe muri byo bishobora kugukururira ibibazo bikomeye mu gihe wabijyamo nyuma ukazamubwira ko iby’urukundo bitakurimo.

Dore bimwe mu byo ugomba kwitondera cyane:

1. Kwemera impano uhawe yose

Iyo utarakunda by’ ukuri ni ukwishyira mu kaga kwemera impano y’ umuntu utamenera amabanga y’ umutima wawe yose. Kwemera impano uhawe bishobora kuguta mu mutegeko wo kuvuga ngo ‘ndemeye kandi mu by’ ukuri udahamanya n’ umutima wawe’ ko ukunda uwo muntu.

2. Kwemera gahunda ye (Rendez-vous)

Birashoboka cyane rwose ko niba udashobora kwifatira icyemezo ushobora kwemera rendez- vous uhawe n’ umuntu umutima wawe utaramufungukira, ariko menya ko niba utarahamanya n’ umutima wawe ko uwo muntu umukunda by’ ukuri kwemera izo gahunda, ukemera ko agusohokana cyangwa umusura ni ukwita mu kagozi. Ni byiza ko ubigendamo gake.

3. Kwemera kuba inshuti y’ abantu mudakundana

Bamwe iyo bakwatse urukundo nturubahe bagusaba ubushuti. Kubumwemerera ni ukwita mu gatego. Uyu muntu ntabwo aba ashaka ubushuti busanzwe ahubwo aba ashaka urukundo rwuzuye. Ntiwamenya niba uzageraho ugahinduka ngo wumve umukunze, cyangwa we azageraho akikuramo ko agushakaho urukundo.

4. Kuvuga YEGO kubera amafaranga

Uba ubizi neza ko mudakundana kuki wemera kuvuga YEGO kubera amafaranga. Bitinde bitebuke umutima wawe ugeraho ukagutamaza kuko wo ntubeshyeshwa amafaranga kandi igihe umutima wakwimye amahoro ubaho uhangayitse.

5. Gushingiranwa n’ umuntu kuko urimo gusaza

Burya bamwe bemera kuvuga ngo YEGO kuko barimo gusaza kandi bakaba bagomba gushyingirwa byanze bikunze nyamara ntibaba bakundanye by’ ukuri. Ni ukwita murwobo ntuzabikore.

Ibi bintu uko ari bitanu iyo utabyitondeye mu rukundo rwanyu cyangwa mu rugo rwanyu hahoramo amakimbirane ku buryo umwe muri mwe ashobora no kubitakarizamo ubuzima.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo