Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ikizakubwira ko umukobwa mukundana yatangiye kukwanga

Hari abasore bamwe usanga bakunda buhumyi ntibabashe kumenya umukobwa ubitayeho n’utabitayeho mu rukundo ahubwo bakigendera mu kigare nk’uko bikunze kuvugwa n’ab’ubu.

Ibi ni bimwe mu byakwereka umukobwa utakikwitayeho mu rukundo ku buryo ubishoboye waba utangira gutekereza gukuramo akawe karenge

1. Atangira kukubahuka

Burya ikizakubwira umukobwa ugukunda by’ukuri aranakubaha by’intangarugero, Iyo rero umukobwa atangiye kukubwira ijambo ryose nta gitangira uzamenye ko yatangiye kuguhararuka ndetse ko urukundo ruri kugana mu marembera.

2. Kukwima umwanya

Ubundi ikizakubwira umukobwa ugukunda ni uko aguha umwanya we mukaganira ndetse ukabona ko yishimiye ko muri kumwe, Iyo umukobwa atakikwiyumvamo ikibikubwira atangira kukwima umwanya ndetse wanamuhamagara nko kuri telephone akakuvugisha ariko wumva atabishaka no ku gukupa bya hato na hato bigeretse.

3. Atangira kukwiyenzaho / kukugerageza

Ntibakakubeshye nta na rimwe umukobwa ugukunda by’ukuri yishimira kukurushya ngo agusabe ibyo abona bikugoye, Iyo umukobwa atangiye guhinduka nta rukundo agufitiye atangira kugusaba ibyo abona udafitiye ubushobozi, ndetse akenshi akakwereka ko nutabikora utazaba umukunda n’ibindi byinshi bijyanye no kukugerageza ngo ari kureba ko umukunda.

4. Ibisubizo bye bihinduka Eeeeh, Ese burya, Uuuhh, Igo, Oya, Ahaaa, bifate uko ubyumva

Musore nuganira n’umukobwa ukabona yihanije kukwikiriza muri izi mvugo uzamenye ko atakwitayeho, Hari igihe umusore avuga amagambo menshi nk’ay’abagombozi ariko nyamukobwa yamusubiza akagira ati , uuuh, ese,simbizi, burya se, uuuh… kandi umuhungu yavuze ntako atagize, yamusaba inama cyangwa kugira icyo abivugaho akikiriza muri izo mvugo ubona afite ubute bwo gusubiza, Aha ngaha umusore aba akwiye kwitonda kuko iyo bigeze aha ibintu biba byatangiye kugera iwa Ndabaga.

5. Kwica gahunda bya hato na hato

Ubundi umukobwa uri mu rukundo bya nyabyo biragoye kumubona yishe gahunda y’umukunzi we uko yiboneye cyangwa ku mpamvu za hato na hato zitateguwe, Aha rero umukobwa watangiye gutera intambwe isubira inyuma mu rukundo kwica gahunda y’umukunzi we abifata nk’ibintu byoroheje ndetse bitagize n’icyo bimubwiye, Tuvuge niba wenda yumvikanye n’umukunzi we ko bagomba kubonana akabihindura ku munota wa nyuma kandi umusore yarangije kwitegura, Musore ibi niba bikubayeho inshuro zirenze imwe ujye ushyenga ishyambya riba atari ryeru, umukunzi wawe aha aba yatangiye guhinduka ugomba kwitonda ntukunde buhumyi.



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo