Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Icyakubwira umukobwa udatendeka

Usanga abantu benshi basigaye bemeza ko nta rukundo rukibaho ibi bakabihera ahanini ku kuntu abantu basigaye bacana inyuma kenshi ugasanga hatungwa agatoki abakobwa ko batendeka abasore bakundana. Gusa uwavuga ko ari bose yaba abeshye akaba ari yo mpamvu twabatoranyirije bimwe mu bimenyetso byakwereka umusore ko umukunzi we atamutendeka.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso:

1. Arakumva

Ahanini burya ikintu gihuza abantu cyambere ni ubwumvikane rero burya iyo ufite umukobwa mukundana icyambere kizakwereka ko agufite nk’amahitamo amwe ni uburyo akumva igihe mugiranye ikibazo icyo aricyo cyose kuko iyo afite abandi kuruhande mugirana akabazo gato wamubwira igikwiye gukorwa akazamura amatiku ndetse akivumbura ubusa.

2. Murahuza

Akenshi buriya kuri iyi si biragoye ubona umuntu muhuza cyane kubijyanye n’ibyo buri umwe akunda ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza hafi ya byose mu bintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho kuko niwe wawe.

3. Ntajya ashidikanya kuri gahunda zawe za buri munsi

Sibyiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi,cyane kubijyanye na gahunda zawe kuko burya bigaragaza ikizere agufitiye kimwe n’uko iyo atakwizera aba ashaka kumenya gahunda zawe za buri munota kugirango akuboneho amakosa ubundi ahite ajya kubandi afite kuruhande.
4.Akubwira uko amerewe umunota ku munota

N’ubwo we aba adakwiye kwivanga mu buzima bwawe ku buryo buri hejuru ariko nanone ntibivuzengo atakumenyesha uburyo abayeho umunsi ku munsi niba yagize ikibazo ukabimenya cyangwa yaba ayishimye nabyo akabikubwira.

5. Agukundira uko uri n’icyo uri cyo

Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo.

6. Ntahatanira kuguhindura uko ashaka

Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo