Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ibyo utagomba kurya ugiye gukora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe wifuza cyangwa uzi ko uri buze kuza kuryoshya n’umukunzi wawe, ni byiza ku byitegura neza, irinde kurya ibi biribwa kuko hari bimwe na bimwe bigira ingaruka mbi ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa kigomba gushimisha impande zombi, buri umwe akwiye gukora ibishoboka byose kugirango uwo bakorana icyo gikorwa anyurwe nacyo, ariyo mpamvu duhisemo kubagezaho ibyabafasha kugera ku buryohe mwifuza.

Dore bimwe muri ibyo biribwa, Irinde kurya ibi biribwa mu gihe uzi neza ko uri buze gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe mu mwanya uri imbere:

1. Amafiriti : Hari ubwo umuntu amara kurya amafiriti akamara umwanya muto yumva ameze neza ubundi agahita acika intege ku buryo bishobora kukubaho mu gihe watangiye imibonano ukaba ucitse intege.

Kenshi ibyo biterwa n’amafiriti yatetswe mu mavuta akoreshejwe bwa kabiri ; ayo mafiriti anatuma igifu kigubwa nabi

2. Inyama zitukura : Ku nyama zitukura bwo ni umuntu ugomba kwimenya kuko hari abo zigwa nabi bagacika intege, hakaba n’abumva ahubwo aribwo bafite imbaraga kurushaho.

3. Ibintu birimo ibinure bituruka ku matungo : Ibintu birimo amavuta menshi akomoka ku matungo n’ibintu bikorerwa mu nganda bituma imyanya ndangagitsina yaba iy’abagabo cyangwa iy’abagore itagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

4. Shokola zirimo ibinure byinshi : Igihe ushaka kurya shokola mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni byiza ko uhitamo shokola irimo cacao igera kuri 70% kuko shokola irimo ibinure byinshi ituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza.

4. Tofu nyinshi : kurya tofu nyinshi nabyo bituma phytoestrog√®nes iba muri soya igabanya imikorere ya testosterone bikaba byatuma utishimira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nkuko bigomba.

6. Ibinyobwa bitera imbaraga : Ibinyobwa bitera imbaraga (energy drinks) nabyo si byiza mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bitera imbaraga zidasanzwe nyuma y’igihe gito ugacika intege cyane ku buryo burengeje uko wabyifuzaga.


Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo