Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Iby'Uburemba

Tuvugako umugabo afite ikibazo cy’uburemba cyangwa se ubushake buke bwo gutera akabariro iyo amaze amezi byibura atatu adashobora gushyukwa ngo abashe gukora imibonano mpuzabitsina kandi bimubangamiye cyangwa se bibangamiye umufasha we. Kenshi bakunze kubyita “ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina”. Kubyita “Uburemba” nyirizina bishobora kuvuga abafite iki kibazo cy’ubushake buke cyangwa se abagabo badashobora gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko bafite imiterere y’igitsina gabo itatuma habaho imibonano mpuzabitsina.

 Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa habarurwa abagabo bagera kuri miliyoni mirongo itatu bafite iki kibazo. Iki kibazo kandi kiza mu bya mbere bituma abagabo benshi bagana amavurira yita ku buzima bw’imyororokere.

Impamvu zishobora gutuma iki kibazo kibaho ni nyinshi cyane. Iz'ingenzi ariko twavuga ni indwara zifitanye isano n'imitekerereze, indwara z’umutima, kunywa itabi, indwara ya diyabete, imwe mu miti yo kwa muganga, indwara z’impyiko, inzoga n’ibiyobyabwenge, kwiheba, n’izindi.

Nubwo imibonano mpuzabitsina ari ikintu cy’ibanga kiganirwaho nawe n’umufasha wawe gusa, iyo ufite iki kibazo ni ngombwa ko ushaka ubufasha kwa muganga cyana cyane abaganga bazobereye mu bibazo by’imyororokere y’abagabo n'imiyoboro y'inkari na prostate. Ushobora kandi no kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe.

Iyo wegereye muganga ubifitemo ubumenyi akora ibizamini kugirango arebe imikorere y’imitsi n’imijyana bigira akamaro mu gushyukwa. Iyo abonye ikibazo kandi ashobora kukubaga cyangwa kuguha imiti. Umuganga wo mu mutwe agufasha kubana n’ibibazo ufite byaba bigutera iki kibazo. Bimwe mu bibazo by’imitekerereze bikunze gutera iki kibazo twavuga nko kwiheba, kugira impungege ku mibonano mpuzabitsina, stress zituruka ku kazi ndetse n’ibibazo by’urushako. Benshi kandi mu bagabo bivuza iki kibazo bakunze kumva bibateye isoni, rimwe na rimwe bakumva si abagabo neza.

Kwivuza ni ingenzi kandi ikindi ni uko kuvurwa bikorwa mu ibanga. Ikirenze kandi ni uko akamaro ka muganga ari ukugufasha si ukugucira urubanza.

Iyi ndwara yo kugira ubushake buke bwo gukora imbonano mpuzabitsina itera abantu ipfunwe n’isoni. Ibi si byo rwose. Hanze aha hadutse abatekamutwe bafatirana izo soni zawe zo kujya kwivuza maze bakakumaraho utwawe bakwizeza ko bafite imiti kabuhariwe ivura iki kibazo.

Intambwe ya mbere yo kuvura iki kibazo ni ukubanza ukareba neza koko gihari. Intambwe ya kabiri kwa muganga bakurikizaho ni ukureba niba nta yindi ndwara umuntu afite iri guteza iki kibazo. Iyo ariko umugabo ashobora gushyukwa mu ijoro cyangwa se mu gitondo abyutse ariko yajya guhura n’umugore we bikanga, iki gihe impamvu imutera iki kibazo aba ari iyo mu mitekerereze. Aha aba ari ngombwa ko ajya kureba umuganga wo mu mutwe.Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo