Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Iby'urukundo rw'agahararo


Bimwe mu bimenyetso biranga urukundo rw’agahararo:

1. Uru rukundo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi biboneka inyuma.

2. Urwo rukundo rutuma umuntu atabona aho undi afite ingufu nke n’ibyiza afite.

3. Uru rukundo rugereranwa n’akazu kubakishije umusenyi gusa kuko rutaramba cyangwa ngo rumare igihe kinini: rurashyuha, rukamenyekana henshi ariko rugashira vuba. Aha ngo ukunda umuntu inyuma y’ukwezi wabona undi umurusha ibyo wakurikiye kuri we ukaba ugahita ari we wikundira wa wundi wa mbere ukamureka.

4. Iyo havutse akibazo gito hagati yabakundana, uru rukundo ruhita ruhagarara, kuko urukundo rw’agahararo ntiruzi kwihangana.

5. Uru rukundo rutangira kandi rukemezanywa nta nta wiriwe afata umwanya wo kubitekerezaho, rufatiraho, kandi ntacyo kumenyana rugira. Urugera abantu basigaye bahurira muri taxi bakajya kugera aho bajya batangiye kwitana cheri ndetse ibintu byakomeye rwose.

6. Urukundo rw’agahararo ruba rufite impamvu ariko zishingira cyane ku kwikunda.

7. Urukundo rw’agahararo rugendera ku marangamutima y’abandi ntirwigera rwifatira icyemezo. Aha ni hahandi usanga abantu bashobora kukubwira ko uwo mukundana nta kigenda, ari umuturage cyangwa ari mubi ugahita wumva uramwanze ndetse mugaherukana ubwo nta yindi mpamvu n’imwe ibatanyije.

8. Urukundo rw’agahararo rubuza amahoro. Kuko ruba rwarakurikiye imibereho igaragara inyuma kubihari cyane cyane, inyambaro n’ubutunzi. Iyo ibyo byose uwari yabikurikiye atakibibona kuri mugenzi we atangira kubura amahoro yibaza uburyo agiye kwishakira abandi babifite.

9. Urukundo rw’agahararo nta kuri rufise, ruriyoberanya, rurirarira. Guhishanya biraruranga, uwurufite ntiyigera yumva yokwiyereka mugenzi we ukwari, asanga yirata ibyo afise nibyo adafite yaba nk’imitungo, imibereho n’amateka y’ubuzima akurikije uko abona mugenzi we, n’ubwo ashobora kuba amwibeshyaho.

10. Uru rukundo rw’agahararo nta ntambwe rutera niyo ruyiteye ruba rugira ngo rugere kuri bimwe mu byo rwakurikiye nk’ubutunzi cyangwa igitsina.

Aha ni hamwe ukunda gusanga akosereza mugenzi wawe wabimubwira akumva nta bimutwaye, nta mbabazi asaba cyangwa ngo yumve yakwiharani iryo kosa ku buryo atazarisubira. N’iyo asabye imbabazi ntaba abikoze kuko yumva yahemutse ahubwo abikora kugirango icyo yishakira atazakibura.

Nubona ibi bimenyetso rero kuri wowe cyangwa uwo mukundana uzamenye ko urukundo rwanyu ari urw’agahararo bityo ko nta byinshi ugomba kurutegerezaho.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo