Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Iby'urukundo ruziraa uburyarya

by http://www.urwego.com

Hari ubwo waba wibeshyera ko urukundo rwawe hari intera ikomeye rumaze kugeraho kandi nyamara utajya na rimwe wuzuza inshingano ugomba gukora kugirango iyo ntambwe wifuza igerweho

Ibi ni ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro w’indashyikirwa mu myubakire y’abashakanye no gukomeza urukundo:

1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje
Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu bigatuma muhora muzirikana urwabahuje mukibera umugore n’umugabo. Gusoma umugore wawe bigire umuco maze urebe ngo murarwubaka rugashinga imizi.

2. Kumuhamagara, Kwandika SMS cyangwa Email byibura rimwe ku munsi
Ibi mushobora kubikora mubazanya uko mumerewe aho muri hatandukanye n’ubwo muba mubizi neza ko murahurira mu rugo. Mushobora kandi no kuganira kuri gahunda mwapanze za nimugoroba.

3. Kugirana nibura ikiganiro cy’iminota 5 muri kumwe
Iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse, cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite nk’abana bato, burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira televiziyo na telefoni mukaba mubyegeje hirya.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

4. Guhoberana nibura amasegonda 30 mukiri kumwe
Ibi bigomba gukorwa mbere y’uko ujya ku kazi, nyuma yako kimwe n’uko mwabikora mugiye kuryama. Uku guhoberana by’amasegonda 30 ni iby’ingenzi cyane kuko bituma imibiri yanyu ikanguka mugahora mwumva buri wese ararikiye undi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso bigatera kandi umubano mwiza hagati yanyu mwembi. Ibi rero ni ngombwa kubikora buri munsi kuko bituma agaciro k’umufasha wawe kiyongera n’urukundo rwanyu rugashinga imizi.



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo