Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ibishobora gutuma umugore ababara mu gihe cy’akabariro


Ibindi bishobora gutuma umugore ababara mu gihe cyo gutera akabariro harimo:

1. Gutinda gufata umurego

Abagore usanga bagenda buhoro mu gufata umurego cyangwa se kwiyumvamo igikorwa cyo gutera akabariro byishuse nk’abagabo. Ibi ni byo bituma abagore aribo bakenera gutegurwa cyane kurusha abagabo.

Gusa kuri ibi icy’ingenzi cyane si imyiteguro ahubwo ni ukumenya ibituma winjira mu gikorwa vuba kuko ibi ntibihura ku bantu bose.

Igisubizo: Iyi myiteguro cyangwa gutegurwa bigomba kuba bituma ushobora kugira umurego vuba. Ku bagore bamwe, gusombana no gukorakorwa n’uwo bagiye kubonana birahagije, gusa ku bandi bakenera kuba barebana film za poBrono cyangwa z’urukundo....

Ni yo mpamvu Herbenick avuga ko kubasha kumva ibikuryohera wowe ubwawe ari rwo rufunguzo nyakuri rwagufasha gutuma amaraso atangira kuyoboka imyanya yawe y’ibanga ibi ari na byo bituma muri iyi myanya hatangira kuzura ububobere. Ikindi kirenga kuri ibi umugore wese agomba kumenya kumva neza no kumenya niba koko yiteguye(afite ububobere buhagije) gutangira igikorwa nyirizina.

2. Kubura ububobere

Ushobora kumva muri wowe witeguye gutangira igikorwa nyamara mu gihe udafite ububobere buhagije, bishobora kugorana ko igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bityo bigatera uburibwe. Niba rero utabasha kubona ubobere buhagije mu gihe umaze hagati y’iminota 5 na 7 urimo gutegurana n’umugabo wawe reba niba utajya ukora ibi bikurikira: Kwiyuhagirira mu mazi ashyushye(ubwogero bwa kizungu), ufata ibinini birinda gusama, guca imbyaro(gucura).

Igisubizo: Niba ufite iki kibazo shaka amavuga afasha kongera ububobere. Ibi ntibivuze kuyakoresha buri munsi ariko mu gihe byanze ushobora kuyifashisha mbere yo gutangira igikorwa aho kugirango bigeremo hagati byange cyangwa se ujye kuyashaka mwamaze gutangira igikorwa kuko bishobora gutuma mubihirwa mwembi.

3. Umunaniro ukabije cyangwa umuhangayiko

Abantu muri iki gihe usanga bakora byinshi binyuranye kugirango biteze imbere banateze imbere imiryango yabo rimwe na rimwe ugasanga banagiye kwinjira mu gikorwa cyo gutera akabariro bagifite iyo mihangayiko. Herbenick avuga ko gutuza no kwiyibagiza ibyo wiriwemo byose ari urufunguzo rwo kuryoherwa no kumva wishimiye imibonano mpuzabitsina.

Igisubizo: Gerageza gukora ka sport mbere yo kujya muri iki gikorwa(nka yoga), cyangwa se kureba aga film k’urukundo uri kumwe n’umukunzi wawe kugirango ubanze wikuremo ibyo wiriwemo byose maze utangire kwitegura igikorwa ugiye kwinjiramo.

4. Ibitsina birutana cyane

Kimwe mu bishobora gutera umugore kubabara mu gihe cyo gutera akabariro kandi harimo kuba yaba afite igitsina gito ugereranyije n’icy’umugabo. Hari n’ubwo usanga umugabo afite igitsina kirekire cyane ku buryo gishobora kugera ku mwinjiro wa nyababyeyi ibi bikaba byateza umugore kumva ububabare.

Igisubizo: Mu gihe bimeze gutya uragirwa inama yo kwifashisha ya mavuta twavuze haruguru yongera ububobere kugirango ugire ububobere bwinshi mu gihe igitsina cy’umugabo cyaba kibyibushye cyane ariko niba ari kirekire uragirwa inama yo guhindura uburyo muteramo akabariro. Urugero ba ari wowe wajya hejuru aho kugirango umugabo abe ari we ujya hejuru. Ibi bizagufasha kugenzura uburebure bushobora kwinjira ndetse n’aho wifuza ko igitsina kigera abe ari ho kigera.

5. Indwara zifatira mu myanya ndagagitsina

Imyanda ndangagitsina y’umugore ishobora gufatwa n’indwara nyinshi. N’ubwo benshi mu bagore usanga batagaragaza ibimenyetso ko barwaye, izi ndwara zihindura byinshi mu myanya y’ibanga y’umugore zagezeho ibi bikaba bishobora kuba imwe mu ntandaro yo kubabara igihe batera akabariro.

Igisubizo: Nyinshi muri izi ndwara ziravurwa zigakira ndetse no kuzisuzuma ntibigoye. Niyo mpamvu mu gihe wumva uburibwe cyane cyane mu gihe utarimo gutera akabariro, ugomba kwihutira kwa muganga kugirango urebe ko nta ndwara urwaye maze wivuze hakiri kare.

6. Endometriosis

Iyi ni indwara ituma uturemangingo two muri nyababyeyi twiyongera ku buryo bukabije.

Igisubizo: Niba ugira imihango ikurya cyane kandi ukababara mu gihe cyo gutera akabariro bishobora kuba biterwa n’iki kibazo. Bityo ugomba kwihutira kwa muganga.

7. Impinduka mu mubiri zitewe n’imyaka

Iyo umugore atangiye gucura cyangwa yacuze imbyaro, uturemangingo two mu myanya ndagagitsina ye dutangira kumva cyane(Sensitive) ibidukozeho kurusha mbere akaba ari yo mpamvu ibyajyaga bikuryohera bishobora noneho guhinduka ibindi ndetse bikaba byagutera uburibwe.

Igisubizo: Hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu guhangana n’ingaruka mbi zo gucura imbyara akaba ari yo mpamvu mu gihe uhuye n’ibibazo wakwegera abaganga bakabigufashamo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo