Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ibinyoma 6 abakobwa bakunda kubeshya abahungu

1. Ndaba niteguye mu munota umwe : Iki ni kimwe mu binyoma abakobwa bakunze kubeshya abakunzi babo. Ni byo baba bakeneye kugaragara neza kandi bitwara umwanya munini nko kwisiga , kuborosa amenyo , gutunganya umusatsi .... ariko ni ngombwa kumenya ko biri bugutware umwanya munini, ni byiza ko abakobwa bajya bavugisha ukuri nyako ku gihe biri buze kumutwara bityo ntatume umuhungu amara igihe kinini yica ibyo yakagombye kuba akora amutegereje cyangwa akobikora mbere kuko gahunga aba ayizi.

2. Ndi mu mihango : Iki nacyo n’ikinyoma bamwe mu bakobwa bitwaza nk’impamvu ituma batakora imibonano mpuzabitsina, ariko mu byukuri ntabwo akenshi ari uko baba bari mu mihango ahubwo ari ukubera ko batari muri uwo mwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa se barakaranyije n’abakunzi babo kubera impamvu zitandukanye.

3. Nta Telefone ngira : Iki kinyoma ubundi abakobwa bakunze kukibeshya abasore batishimira, cyokoza abenshi ntabwo bakoresha iki kinyoma babigambiriye ahubwo ni ukugira ngo bace intege abo basore batishimira maze bareke kubiruka inyuma.

4. Ntabwo ndakaye : Iki nacyo kirakunzwe cyane mu bakobwa, uba ubona mu maso ye ko yarakaye, isura ye yahindutse, ariko wamubaza ngo ko warakaye cyangwa ngo ko wababaye akakubwira ngo ntabwo yarakaye.

5. Ntabwo nigeze numva telephone isona : Iyo umugore cyangwa umukobwa yarambiwe umugabo we cyangwa hari umuhungu umutesha umutwe adashaka, iki nicyo kinyoma amubwira, akenshi aba yumvise Telefone isona ariko ntashake kuyitaba, ahubwo agahita ayishyira muri Silence.

6. Ntabwo niteguye ibyo gukundana : Iyo usabye umukobwa ko mwakundana agusubiza ko adashaka gukundana ndetse akaguha n’ubusobanuro ngo butuma adashaka gukundana vuba .

Hari abakubwira ko badakeneye abahungu babashyira mu byago cyangwa ko badakeneye umuntu wababaza, rimwe na rimwe umukobwa nk’uwo azagusubiza aya magambo “ntabwo mbishaka nshuti” ariko ukuri ni uko niba uwo mukobwa nta mukunzi wundi afite amukeneye, bityo nakubwira ngo ntugacike intege ahubwo ujye ukomeza umuhatirize.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo