Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ibintu utari uzi abasore b'iki gihe bakunda kurusha ibindi ku bakobwa

Muri rusange, nubwo abagabo bakunda ibintu bitandukanye ariko burya hari ibintu by’umwihariko ku bagore bikurura Usanga abenshi mu bagabo babihuriraho nk’imiterere y’umubiri, ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’igituza, amatako ndetse n’imisatsi.

Gusa ariko hari ibindi bintu 8 abagabo bose bahuriraho mu gukururwa n’abagore.

1. Ibyishimo: Umugabo wese aho ava akagera yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero utajya atinya kwishimira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose, atari ukuvuga ko yabonye ibintu bihenze cyangwa se iby’agaciro, ahubwo mu buzima bwe bwa buri munsi agahorana akanyamuneza.
Iki ngo gikurura abagabo cyane kuko ngo ibi biha icyizere umugabo cy’uko bishoboka ko uyu mugore cyangwa se umukobwa ashobora kunezerwa n’igihe bari kumwe haba muri byinshi cyangwa se muri bike.

2. Gushima no kunyurwa: Abagabo bakunda abagore bashima. Mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mwereke ko yakoze ikintu gikomeye. Mwereke ko wabonye kwitanga kwe ubihe agaciro, umushimire umubwire ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Kuko ibi bituma umugabo yiyumva nk’umuntu ukomeye w’umugabo kandi ko afite akamaro kanini kuri wowe.

3. Imyitwarire myiza: Burya ngo abagabo cyangwa abasore muri rusange bakururwa n’abakobwa bitwara neza, mbega bashimwa na bose kuko ngo biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bashobora no kubisangiza abandi ndetse bakazanabitoza abana babo.

4. Kwiyubaha: Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abakobwa biyubaha kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema abo baziranye.

5. Gutekereza no kwita ku bintu: Abakobwa bafite ibitekerezo , mbese batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko ngo baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

6. Kwemera gufashwa: Abagabo bakururwa n’abakobwaa bemera gufashwa ariko batifata nk’abatishoboye kuko ngo baba bababonamo guca bugufi.

7. Kubaha abandi: Iki ngo ni ikintu gikomeye gikurura abagabo kuko baba babona ko bene aba bakobwa bashobora kububahira inshuti zabo ndetse n’imiryango.

8. Gushyira mu gaciro: Abagabo bakunda kandi bakishimira abakobwa bazi gushyira mu gaciro, kuko ngo baba bashobora kwifatira icyemezo ku buzima bwabo kandi bikagenda neza. Abakobwa n’abagore bamwe bibwira ko kwemera ibintu byose umusore ababwiye ari byo bituma yishima nyamara burya abasore bakunda umukobwa cyangwa umugore ugaragaza ko na we atekereza kandi ashobora kugira ibitekerezo byiza kabone n’ubwo byaba binyuranye n’ibye. Burya nta muntu ukunda rukurikira izindi cyangwa se cishwa aha kuko uwo buri gihe cyose agendera ku myanzuro y’abandi.
Umugore cyangwa umukobwa umeze atya nta kizere cyo guteza imbere urugo aba atanga cyangwa se kwangura umugabo mu gihe yaba agiye gutana.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo