Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ibimenyetso biranga urukundo ruzaramba

Akenshi burya iyo abantu bakundana bari kumwe usanga bageraho bakabura umwifato. Nyamara hari ibintu byinshi n’uburyo butandukanye kandi bwiza wakifatamo igihe uri kumwe n’uwo wihebeye ukabasha kumwiyegurira ku buryo na we yumva yaguhora iruhande iteka.

Ibi rero ni ibintu ushobora gukora kugira ngo ubagarire urukundo kandi unashimishe uwo ukunda bityo utavaho witesha amahirwe yo gukunda no gukundwa:

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6. Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

9. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

10. Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

11. Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima.

12. Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

13. Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

14. Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse. Kuko akenshi bigira akamaro gakomeye mu gukomeza urukundo rwanyu.




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo