Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Gufatanya imirimo byongera ibyishimo mu rukundo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abashakanye iyo bafatanya imirimo yo mu rugo bibongerera ibyishimo mu muryango ndetse igikorwa cyo gutera akabariro kikagenda neza kurushaho.

Ni ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bukorerwa ku bantu 1100 bubatse ingo, bafite hagati y’imyaka 27 na 55,kuva 2004 kugeza 2006.

Hari hagambiriwe kureba akamaro ko gufashanya imirimo hagati y’abashakanye ku buzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina.

Bwasanze abagore bakora imyirimo yo mu rugo ku kigero cyikubye kabiri ugereranyije n’uko abagabo bayikora.

Abo bashakashatsi basanze iyo abashakanye bafatanyije imirimo yo mu rugo bituma banyurwa mu gikorwa cyabo cyo gutera akabariro ariko ngo ntibyongera inshuro icyo gikorwa bagikoraga.

Ikintu bibanzeho, ni uburyo iyo umwe yibanze mu mirimo cyane bigabanya uburyo yitaga kuri mugenzi no kumwibonamo bikagabanuka bikagira n’ingaruka ku gikorwa cyo gutera akabariro.

Anne Barrett wari uyoboye ubushakashatsi ati " Usanga kwishyiramo ko imirimo yo mu rugo ihariwe abagore bigira ingaruka ku mibanire yabo.”

Yongeyeho ati " Iyo gusaranganya imirimo yo mu rugo bidakozwe, bigaharirwa umugore bigabanya kugeza ku 10% kunyurwa mu gikorwa cyo gutera akabariro hagati y’abagabo n’abagore.”

Bwerekanye ko uretse kuba bishimira icyo gikorwa cyo gutera akabariro, kinagenda neza kurushaho.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo