Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ese umugore ashobora guca umugabo we ku ndaya?

Ushobora gutangara wowe usomye uyu mutwe w’iyi nkuru ariko nibyo rwose hari ibintu by’ingenzi abagore bubatse ingo bakagombye kwigira ku ndaya mu rwego rwo kurushaho kureshya abagabo babo no kwigarurira imitima yabo.

6. Gutera akabariro
Ibanga rya mbere ni ukubanza kumukuramo igihunga , umunaniro, ibitekerezo n’ibibazo bimuremereye. Eva umwe mu ndaya zimaze igihe kinini muri uyu mwuga kandi akaba awukora ku buryo bw’umwuga, yasobanuriye umushakashatsi ko bigora gushimisha umugabo mu gitanda ufite ibindi bimuhangayikishije mu mutwe we. Kugira ngo abashe gushimisha umugabo, yamusobanuriye ko agomba gutuma atuza ndetse akabanza akibagirwa ibyo yaje atekereza. Ibi ngo bikorwa amuganiriza neza, amukorakora , amubwira magambo meza kuburyo bimufasha kwibagirwa ibyari bimuhangayikishije.

Umugore wubatse nawe iri banga yarikoresha. Niba umugabo ageze mu rugo wimusanganiza ibibazo ahubwo reka abanze atuze, umubaze uko yiriwe kukazi, uko amerewe, umwihanganishe ibitagenze neza.

Gutegurana kwabashakanye ntibitangirira mu buriri. Burya ngo umugore aba agomba kumva umugabo , kumugira inama aho abona biri ngombwa, n’ibindi bimufasha kumva atari wenyine kandi akarushaho kumwibonamo.

Nyuma yo kumenya uko utwara umugabo bitewe n’uko aje, hakurikiraho kumwambura imyenda, inkweto, amasogisi. Iri banga indaya zirarisobanukiwe cyane. Abagore kubera ubunebwe no kumva ko bageze mu rugo ntawarubakuramo ,ibi ntibiba bibareba. Ushobora kutaruvamo ariko umugabo wawe agatwarwa n’abandi bagore kandi ibyo usabwa atari ibintu bigoye na gato.

Umugore agomba kwigana iri banga bityo akongera urukundo umugabo we amukunda. Bimufasha kandi kumva agushatse kurushaho kuburyo byatuma muhita mukurikizaho igikorwa nyamukuru cyo gutera akabariro. Mu miterere y’abagabo bakunda guhutiraho bashaka guhita birangiriza gahunda yabazanye.

Indaya kugira ngo itume wamugabo azahore aza kuyishaka, irabanza ikamuturisha, ikamutegura igihe kinini bityo ya huti huti ikabanza igashira.

Umugore rero niwe ubyungukiramo. Kuko nawe iyo habayeho umwanya munini wo gutegurana, arushaho kugira ubushake no kwibona mu gikorwa. Wituma umugabo aza ngo ahite ahutiraho mutegure, umukorakore, umubwire amagambo meza . Kumukorera ka massage biba ngo ari injyana muntu ,abagabo barabikunda cyane. Niba ufite akanya banza ushyushye amazi uze kumukandisha umumare amavunane. Ni biba ari ibishoboka mwajyana mu bwogero. Muvayo umunaniro washize ndetse n’ubushake agufitiye bwiyongereye ndetse bikaba byamufasha kwitwara neza mu kibuga.

Mu gihe kandi muri mu gikorwa cyo gutera akabariro , ni byiza gushyiramo umuziki utuje utuma igikorwa kigenda neza kurushaho.

Gutera akabariro amatara azimije, mu kizima hari abagore babikunda. Indaya zo siko zibigenza. Abagabo 90% bakunda ko iki gikorwa kibera ahantu hari urumuri. Umugore ufite umugabo n’ubundi ntacyo aba amuhisha agomba kureka bigakorerwa ku rumuri.

Irindi banga ni ukugerageza gukora uburyo(position) bunogeye umugabo ariko nawe butakubangamiye. Niba rero umutware wawe agusaba ko wamuhindurira ukagira ubunebwe ,ukabona bitamunyuze , hindura ukoreshe uko ushoboye nawe ushyireho akawe .

Ikindi abagore badakunda kwitaho ni ukugaragaza amarangamutima mugihe cy’’igikorwa. Niba muri gutera akabariro ku rugo rwanyu koresha ijwi ryawe umwereke ko uri kunezerwa. Bituma umugabo anyurwa kurushaho ahubwo akongeza n’umuvuduko kuko aba abona ko mwese mwanyuzwe.

Aya ni amwe mu mabanga abakobwa/abagore bicuruza batangarije Isabelle mu bushakshatsi bwe yabakoreyeho. Bagore beza rero ni ahanyu ho kugira ibyo mwiga hanyuma mukamenya gufata neza abagabo. Umugabo uzakorera ibi byose akakunanira ,akarenga akuguca inyuma azaba adashobotse. Izaba ari ingeso yifitiye .

Icyitonderwa: Iyi nkuru ntigamije gushyigikira cyangwa gushimagiza ibikorwa bikorwa n’indaya, Ikigamijwe ni ukugira ngo abagore bamenye gufata neza abagabo babo barebeye ku mayeri akorwa n’indaya cyangwa abandi abagore/abakobwa babatwara abagabo babo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo