Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ese ni iyihe mpamvu ishobora gutuma umugabo asohora imburagihe

Nkuko byakozweho ubushakashatsi ubusanzwe igihe cyiza cyo gusohora, ku muntu uri mu buzima bwiza, ni hagati y’ iminota 2 na 10 , uhereye igihe umugabo yatangiriye imibonano nkuko urubuga webmd rubivuga.

Abahanga bavuga ko uko abagabo bagenda berekeza mu zabukuru ari ko n’ igihe basohorera kigenda kirushaho kuba kirekire hakaba n’ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugirira ubushake .

Ibi bishobora guterwa n’ impamvu zinyuranye:

Gukoresha imiti imwe n’imwe ivura depression
Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyiyumviro (perte de sensation sexuelle ) cyane cyane ku barwayi ba Diabete
Ihungabana ry’ imitekerereze , nka nyuma yo gupfakara cg divorce
Gusa ngo umugabo ashobora no kurangiza vuba nta mpamvu izwi yabiteye. Kugeza ubu nta miti izwi ifite ubushobozi buhagije bwo kuvura iki kibazo ariko iyo bibangamiye umurwayi cyane bashobora kumufasha bakoresheje uburyo bwo gutitiza igitsina cye bigatuma yihuta mu gusohora ari byo bita “penile vibratory therapy”.

Dore bimwe bishobora gutuma umugabo arangiza vuba:

Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe [underestimation ],
Kujya gukora imibonano uhangayitse [ufite depression ]
Kujya gukora imibonano ufite ibibazo by’amafaranga biguhangayikishije cyane [ari byo uri kwitekerereza] .
Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato [sexual repression ]
Kuba utigirira ikizere mu busanzwe , ukabaho wisuzugura ko nta cyo ushoboye
Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano, urugero: mutamenyeranye n’ibindi.
Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza .
Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi
Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure , hanyuma ugatinda kuyikora
Kuba utamenyereye imibonano , noneho umubiri ukababa wumva ushaka kumaramo/gukoresha ayo mahirwe ubonye bigatuma usohora vuba .
Ikindi ni uko ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.
Wabigenza ute ngo usohore mu gihe cya nyacyo?

Gufata imiti irwanya ubwoba ,uburakari no kwiheba [anxiolytic & anti-depressant medications]
Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
Kwigirira ikizere ko ushoboye
Kutagira ubwoba
Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone
N.B: Niba ubona bikubangamiye cg bibangamiye imibanire yawe n’uwawe , gana muganga agufashe


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo