Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ese anca inyuma? Dore uko wakora iperereza!

Mu gihe habayeho ukutizerana mu bakundana no mu miryango imwe n’imwe, usanga amahoro yarabuze ndetse bikanatuma imvururu zikururuka kugeza aho abakundanye bashobora gufata icyemezo cyo gutandukana. Nyamara hari igihe umwe mu bubatse umuryango agerageza kwihangana ariko gushidikanya bikamubuza amahoro ku buryo na byo bitera izindi ngaruka mbi. Ni kimwe rero no mu bakundana bataragera ku rwego rwo kubana nk’umugabo n’umugore cyane ko usanga na bo baba batekereza ku hazaza habo mu gihe bazaba babana.

Nkuko bikunze kugarukwaho cyane rero, ibi bimenyetso n’uangira kubona bigaragara ku nshuti yawe ukabona birushaho gufata indi ntera, uzarye uri menge umenye uko ubyitwaramo kuko nta kabuza izaba iguca inyuma cyangwa se na none bikaba biri mu nzira ku buryo ushobora gushiduka usigaye wenyine mu bwigunge.

Kwiherera avugira kuri Telephone

Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe akwihunza kugira ngo yitabe buri gihe bamuhamagaye uba ugomba gutangira kwitonda kuko burya uko byagenda kose, haba hari icyihishe inyuma.

Yanga kuvugana nawe byinshi
Iyo inshuti yawe iri kukubeshya yirinda gusobanura byinshi. Hari igihe akubwira iyo yahoze ariko akanga kukubwira abo bari kumwe, abo haganiraga muri iryo joro, cyangwa se gusobanura impamvu yatinze gutaha, icyo gihe haba hari agakino arimo kugukinisha wowe utapfa gusobanukirwa ahubwo uba ugomba gukora ubushakashatsi witonze.

Ntagikunda kukugaragariza amarangamutima ye
Umubano mu bashakanye usobanura ubucuti no gusangira akabisi n’agahiye, ni nako bigomba kumera mu bakundana by’ukuri bataryaryana. Mu gihe rero ubona umugabo wawe atagikozwa ibijyanye n’amarangamutima abagomba mu rugo haba hari ikibyihishe inyuma.

Ibisubizo bye ntibigira aho bishingira
Niba atangiye kujya agusaba imbabazi ku dukosa runaka ariko ubona bitamufasheho tangira ubishyire mu nyurabwenge kandi niwumva hari ibikubujije amahoro izirikeho igisasu ubimubwire.

Ntaba agishaka gusangira nawe ibyishimo

Kumvikana, gukorera no kuvumburira ibintu hamwe ni kimwe mu bizana umunezero mu muryango no mubakundana by’ukuri. Ntibyaba bisanzwe rero nk’igihe muba mwaramenyereye gukorera hamwe maze noneho wajya kumubona ugasanga wenda ari nko gukora ibintu wowe utari usanzwe uzi. Niba bigenze bityo icyakorwa ni ukumuganiriza akakubwira aho ibyo bishya yakoze yaba yabikuye cyangwa uburyo yaba yabitekereje mu buryo bwo kumenya niba nta wundi babipangiye hamwe.

Aguhereza impano ziziba icyuho cy’ibyo umukekaho
Itondere impano ziba zisa n’aho zigutunguye cyangwa se zitagira impamvu mu gihe ukeka umugabo cyangwa umukunzi wawe amababa. Wenda hari nk’igihe ashobora kubona akantu kagushimishije agahita agutekereza ariko hari n’igihe aba abikoze mu kwiyerurutsa.




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo