Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Aragisha Inama:Naciye inyuma umugabo wanjye bikino mpura n’uzi icyo gukora none bigiye kunsenyera neza neza

Naciye inyuma umugabo wanjye bikino nshaka kugirango numve ibyo bajya bavuga ngo umugore aranyara kuko umugabo wanjye atabinkoreraga none....

Mbandikiye ubu buhamya kugirango hatazagira umera nka njye kuko ushobora gukora ibintu uzi kobyoroshye cyangwa ukina nyuma ugasanga gusubira inyuma ntibigishobotse.

Ndi umugore ufite umugabo ndetse dufitanye abana 2. Kuva kera nakomeje kumva abantu bavuga ngo abagore baranyara ngo ndetse nta kiryoha nka byo maze nkumva ngize amatsiko yo kumva uko ibyo bintu bimera.

Ngishaka umugabo numvaga azajya abinkorera. Njye n’umugabo wanjye tubanye neza ndetse no kukijyanye n’akabariro zinavuga ko nabihiwe gusa nategereje ko umugabo wanjye azankorera ibyo numvanaga abandi bagore ndaheba.

Ibi byatumye ngumana amatsiko ndetse nkajya nirarira ku bandi bagore iyo babaga batangiye icyo kiganiro nanjye nkababwira ukuntu kunyazwa biryoha ariko mu mutima mfite agahinda kuko nabaga mvuga ibyo ntazi kugirango batanseka gusa.

Naje guhura n’umugabo akajya antereta cyane ariko nyine nkabitwara buhoro kuko numvaga ntashaka guca inyuma umugabo wanjye. Uyu mugabo yakomeje kunyitaho cyane ndetse no kunyereka urukundo rudasanzwe kubera na cya kibazo nababwiye nahoranaga nza gutekereza nti ariko uwakwemera tukaryamana rimwe gusa nkareba ko yabinkorera nkumva uko bimeze?

Iki gitekerezo cyabaye nk’uburozi ndetse cyaje guhindura ubuzima bwanjye ku buryo mdashobora gutekereza. Uko nahuraga n’uyu mugabo nyuma yaho nta kindi cyanzagamo uretse kumva ko ashobora kumpishurira ibanga nari maze igihe kinini nibazaho.

Byageze aho kamere iranganza dore ko uyu mugabo nawe yari azi kunyitaho cyane mbese bigasa n’aho anzi azi ibyo nkunda kurusha n’umugabo wanjye. Naje kugeraho nemera ko turyamana ariko mvuga nti: "Ni rimwe gusa ubundi nkahita mbihagarika"

Twapanze gahunda yo guhura naka uruhushya umugabo mubeshya ko ngiye guhaha utuntu i Kigali kuko twe dutuye mu cyaro. Simpavuze kuby’umutekano wanjye. Umugabo wanjye n’ubu utaragira icyo akeka, yampaye uruhushya nta kibazo ndagenda maze mpurira na wa mugabo i Kigali. Ibihe twagiranye uwo munsi, n’uburyo yampishuriye ibyo nahoraga nibaza uko bimera mu myaka myinshi byatumye mpita mwiyumvamo bidasanzwe ndetse rwose mbabwiye ko nahise ndaruka sinaba mbeshye. Uwo munsi ni bwo nasobanukiwe uburyohe nyabwo bw’akabariro n’uburyo nta kintu na kimwe gishobora kubiruta kuri iyi isi. Ibi byatumye bimwe nibwiraga byo kumuha rimwe birangirira aho kuko n’ubwo mba numva nicira urubanza ndetse nkumva nanabireka icyo hashize igihe tudahura n’uyu mugabo utari uwanjye numva nta mahoro mfite. Si njye urota ampaye gahunda ngo duhure.

Mu by’ukuri sinishimira guca umugabo wanjye inyuma ariko kandi no kwirengagiza uburyohe n’ibihe byiza ngirana n’uyu mugabo byarananiye kandi nabuze icyo nakora ngo umugabo wanjye age abinkorera kuko abinkoreye byanyorohera kureka uriya wundi. Ubu icyo nsigaye nibaza ni icyabaho umugabo wanjye aramutse amfashe kuko rwahita rusenyuka neza neza kandi nanjye sinamurenganya pe.

Icyo nabisabira rero mwese abasoma iyi nkuru ni ukudakinisha guca inyuma abagabo cyangwa abagore banyu kuko iyo wabigiyemo gusubira inyuma bisa n’ibidashoboka rwose. Ikindi niba hari uwangira inama y’uko nasohoka muri iki kibazo yaba akoze cyane cyane ku buryo nafasha umugabo wanjye kujya anterera akabariro kuri ubu buryo bumara irari ryose. Murakoze


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo