Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Aragisha Inama "Umudayimoni w'ubusambanyi agiye kunsenyera" Nkore iki?


by  http://www.urwego.com

Umukunzi wacu yanditse ubu butumwa agisha inama. Avuga ko ari ikibazo afite kimukomereye gishobora gutuma asenya urugo rwe.

Mumbabarire simbabwire amazina yanjye n’icyo nkora kuko ntinya ko hari abahita bamenya. Nifuje kubasangiza ubuhamya n’agahinda k’uburyo nahemukiye uwo twashakanye dufite abana babiri.

Ndi umudamu mfite imyaka 34, maze imyaka ibiri n’igice nshatse, umugabo wanjye dufitanye abana babiri n’undi umwe w’umugabo turera. Twashakanye dukundana tutanafite amafaranga menshi ariko buri umwe afite akazi akora.

Nyuma y’amezi arindwi dushakanye umugabo wanjye yakundaga kujya muri misiyo mu Ntara akamara nk’iminsi ine,itanu akagaruka, najye nkasigara mu rugo nkumva nta kibazo. Nubwo yazaga mukumbuye ariko sinatekerezaga kuba namuca inyuma kuko twari n’abarokore.

Iyo yatahaga avuye mu Ntara yarazaga tugakora imibonano mpuzabitsina ariko agakora kenshi gashoboka kugira ngo azarangize week end tumaranye ipfa, bityo bigatuma nanirwa cyane, byageraga mu cyumweru hagati nongeye kumva mbishaka cyane nkagira n’isoni z’uwo nagisha inama.

Mu kwezi kwa 10 muri 2014, byabaye ngombwa ko bamwimurira gukorera I Huye, noneho hakaba ubwo amara nk’ibyumweru bibiri adatashye, rimwe yanaza agasanga ndi mu mihango ntitugire icyo dukora.

Umuabo nawe ukiri muto wari inshuti y’umugabo wanjye nawe wari ufite umugore, yakundaga kunyuraho ku kazi tugatahana, tukaganira, buke buke urumva umuntu mutahana buri munsi ugenda umuvunguriraho ku buzima bwawe, ngira ngo iby’abagore murabizi.

Uko namubwiraga dutahanye mu modoka ye ni ko we yanyigaga, twagera ku irembo akansezera akampa akabizu ku itama. Byaje kugeraho ntangira kujya mutekerezaho kenshi.

Umunsi umwe yamvanye mu materaniro ku rusengero kuko buri wa kabiri no kuwa kane tugira amateraniro y’umugoroba. Yaje kunsaba ko twanyurana I Nyarutarama ku nzu yabo yari yavuyemo umupangayi ngo avugane gato n’umuzamu.

Twagezeyo, arareba avugana n’umuzamu kuko ari za nzu bakodesha ziba zifitemo ibikoresho byose, tuninjirana mu nzu. Ubwo nanjye ntabeshye numvaga nsigaye mwifuza, maze ansaba ko twagira icyo dukora.

Agatima k’ubukirisitu kabanje gukubita ariko ndaganzwa nshiduka twasambaniye muri salo tutaragera no mu cyumba. Turangije natashye mfite ubwoba numva nanicuza.

Bukeye bwaho yarampamagaye sinanamwitaba, mwandikira sms ngo ntiyirirwe anaza no kumfata ku kazi ngo dutahe. Uwo munsi umugabo yaratashye ariko nkumva mfite ubwoba ko yaba abimbonamo ko namuhemukiye.

Ntavuze byinshi cyane, nyuma y’ibyumweru nka bitatu, uyu mugabo yaje kunsaba ko twajya dufata umwanya tukiha akabyizi kuko nawe umugore we abona atajya amuha amwiyumvamo. Nubwo ntigeze mbimwemerera ariko ntababeshye sinjya menya uko twongeye kuryamana.

Aragisha Inama "Umudayimoni w'ubusambanyi agiye kunsenyera" Nkore iki?

Ndabizi ko ibyo ndimo ari amakosa bamwe banantuka, ariko nimunsengere nukuri ababishoboye kuko mbona narasenye byararangiye. kandi umugabo wange ndamukunda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo