Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Amasaha meza yo gukoreramo imibonano mpuzabitsina

Gutera akabariro biri mu bikorwa by’ingenzi cyane hagati y’abashakanye kuko gituma barushaho gukomeza urukundo rwabo ariko kandi abaganga bakaba banagaragaza ko hari byinshi bimarira umubiri w’umuntu nko kumurinda zimwe mu ndwara, umunaniro…

Benshi mu bakunda gutera akabariro usanga badakunze kwita ku isaha bagiye gukoreraho iki gikorwa, nyamara abashakashatsi berekanye ko hariho isaha ya nyayo abantu bateramo akabariro maze bakaryoherwa cyane.

Abashakashatsi bo mu kigo cya Forza begereye abantu barenga 1000 bubatse ingo maze bagenda bababaza ibibazo binyuranye ku bijyanye n’igihe nyacyo cyo gutereraho akabariro, maze baza kuvumbura ko igihe nyacyo watereraho akabariro maze ukaryoherwa birushijeho ari ku isaha ya Saa moya n’iminota 30 za mu gitondo(7:30am).

Aba bashakashatsi bakomeje bavuga ko igihe ugiye gukora iki gikorwa kuri aya masaha bisaba kuba wari umaze iminota 45 uri maso, kandi ukaba warangije no gufata ifunguro rya mu gitondo, ibi bisobanuye ko ushaka kuryoherwa cyane mu gikorwa cyo gutera akabariro ugomba kubyuka hanyuma ugakora siporo ntoya, ugafata ifunguro rya mu gitondo hanyuma ukabona gutangira igikorwa nyir’izina.

Aba bahanga kandi basobanuye ko impamvu umuntu utera akabariro mu gitondo aryoherwa cyane kurusha andi masaha ari uko umubiri uba ugifite imbaraga, ubwonko buba butarahura n’ibindi bitekerezo bishobora kunaniza umutwe, ikindi kandi ngo bituma amaraso atembera neza mu mubiri.

Twabibutsa ko imibonano mpuzabitsina ireba gusa abarushinze gusa abandi bashobora kugira ubumenyi bunyuranye kuri byo kugirango bitazabatonda mu gihe bazaba bubatse ingo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo