Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Amakosa umugabo/umusore agomba kwirinda ari mu buriri

Usanga kenshi abanti bibaza uko bakwitwara mu buriri igihe bari kumwe n’abakunzi babo. Nubwo bigoye kuvuga ibyo umuntu akwiye gukora n’ibyo adakwiye gukora byose, dore bimwe mu by’ingenzi twabatoranirije bikwiye kwirindwa.

1. Irinde ubwanwa bwashokonkoye

Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda igihe bumaze iminsi igera nko kuri 3 butogoshwa bujomba uwo muri kumwe mu buriri bikaba byamutera kutakwisanzuraho neza.

2. Irinde kumubwira ibyabo mwatandukanye (Ex)

Igihe uri mu buriri n’ umukunzi wawe wirinde kumubwira ibyabo mwatandukanye cyangwa kumubwira ibyo ubibukaho kuko bizamubabaza cyane.

3. Irinde kuba wabyuka ukajya kwirebera Television

Igihe uri kumwe n’ umukunzi wawe muhe umwanya wose ushoboka kuko bizamushimisha cyane wigira utundi tuntu uhugiramo nk’umupira, films, ibiganiro ukunda byose bihagarike umuhe agaciro.

4. Irinde kwibagirwa kumusoma

Igihe uri kumwe n’ umukunzi wawe mu buriri imibonano mpuzabitsina ntabwo ariyo yonyine mwahuriraho, ahubwo musome kuko biri mu bintu abakobwa bakunda cyane umukorakore bizamushimisha cyane kuko abakobwa barabikunda.

5. Irinde kumukorakora nibigufu byinshi nkurimo guhinga

Mukorakore buhoro buhoro cyane cyane ku myanya ye yorohereye (imyanya yo ku gitsina) ntujyane ibigufu byinshi kuko ntabwo ari umurima urimo guhinga.

6. Irinde kurangiza mu minota 2

Umukobwa kugirango arangize bimara umwanya, koresha uko ushoboye kugirango nawe abashe kurangiza igihe murimo gukora imibonano mpuzabitsina, wikwirebaho ngo wumve ko ugomba guhita urangiza ukamusiga we akibishaka. Ubundi umugabo agamba gukora uko ashoboye kose akarangiza nyuma y’umugore aha ni ho yumva nawe anezerewe kandi akakwishimira.

7. Irinde amagambo atari meza cyangwa menshi utivamo

Niba uri mu buriri n’ umukunzi wawe irinde kuba wakoresha amagambo atari meza waba uyamubwira cyangwa se hari ikindi murimo kuvugaho, wivuga amagambo menshi udashiduka umuhamagaye Alice kandi yitwa Carine.

8. Irinde kutamwikoza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Ereka umukunzi wawe ko umwishimiye na nyuma yo kurangiza gukora imibonano mpuzabitsina, wirangiza ngo uhite umutera umugongo nk’ aho mutari muri kumwe bizatuma akwizera kandi abone ko umukunda. Bitabaye ibyo azatekereza ko icyo uba wishakira ari imibonano mpuzabitsina gusa ko we utamukunda.

9. Ntuzage mu buriri utisukuye cyangwa bwo busukuye

Niba ushaka ko umukunzi wawe agusoma, agukorakora ni byiza ko mbere yo kujya mu buriri ubanza ugakora isuku yo ku mubiri, ukitunganya neza ntujye mu buriri ugiye kumunukira.

10. Irinde gukora imibonano mpuzabitsina nk’ uwiba

Niba muri mu buriri n’ umukunzi wawe, wikora imibonano nk’ uwiba cyangwa ukurikiwe, banza umutegure neza ku gikorwa mugiye gukora umuganirize neza, mukine mbese mubanze mwishime muri mwe. Ibi bizatuma muryoherwa mwese kandi mu buryo butabagoye.




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo