Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Abagore b’uburanga budashamaje bakunda guca inyuma abagabo

Ubushakashatsi bo muri Kaminuza ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abagore bafite uburanga budashamaje bari mu baca inyuma abagabo babo cyane.

Kuba umwe mu bashakanye yamenya ko mugenzi we amuca inyuma ni ikintu gitera ubwoba kuko gitandukanya abashakanye cyangwa kikabazanamo umwiryane.

Nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje, abo bashakashatsi babukoreye ku bantu 233 bari bakimara gushakana mu gihe kingana n’imyaka itatu n’igice maze bakajya babika amakuru arambuye ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Basanze abagore bafite uburanga budashamaje ari bo benshi basubije ko baciye inyuma abo bashakanye kurenza abagore b’uburanga.

Abagabo na bo bafite abagore badafite uburanga buhebuje na bo ngo babaca inyuma cyane kurenza abafite abagore b’uburanga.

Ubwo bushakashatsi bwabo bunagaragaza ko abashakanye umwe ari muto undi akuze, ukiri muto ari we uca inyuma uwo bashakanye cyane.

Ikintu gitangaje kindi bwerekanye ni uko abantu banyurwa mu byo gutera akabariro ari bo baca inyuma abo bashakanye nubwo nta kibazo cyo kunyurwa baba bafite.

Ibyo babihuza ni uko abo bantu banyurwa n’ubundi baba bikundira igitsina bigatuma bahora bashakisha gukora icyo gikorwa no mu bandi batashakanye nubwo no ku bo bashakanye baba banyurwa.

Abagabo bakunze kuryamana n’abagore benshi bakiri ingaragu ngo n’ubundi no mu rushako barakomeza bakabikora cyo kimwe no ku bagore baryamanye n’abagabo benshi bakiri inkumi.

Mu bushakashatsi bwabo bwasohotse mu Kinyamakuru kitwa Personality and Social Psychology batangaje ko “Ukurikije uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abashakanye bamwe bashaka kugusha mu bishuko abandi, usanga ari uko bazimaraho umwanya munini kurenza uko batinda bubaka umubano wabo n’abo bashakanye.”


Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo