Uko umukobwa yaba ameze kose ashobora gukunda na we agakundwa cyangwa se ntakundwe; biterwa n’umubona uko amwiyumvamo. Gusa nk’uko bikunze kugaragara, hari ibintu biza ku isonga cyane kuburyo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga arwanirwa n’abasore ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.
Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka rugakomera:
1. Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano
Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara abagabo benshi bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.
2. Umukobwa ushikama ku wo ari we
Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n’abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu itandukanye, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa.
3. Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu
Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.
4. Umukobwa usabana n’inshuti
Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.
5. Umukobwa utagira ishyari
Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.
Umukobwa umeze atya ntashobora kugumirwa!
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
Ibirimo
abagabo
abagore
abahanzi nyarwanda
abakobwa
abakobwa beza
abana
abanyapolitiki
Afurika
agakingirizo
akazi
amabere
amabya
AMAFOTO
amaraso
amaso
amasohoro
amateka y'u Rwanda
amenyo
Burundi
byendagusetsa
film nyarwanda
gorora imbavu
guhuza igitsina
gukebwa
gukuna
gupfubura
gusama
gusohora
gusohora k'umugore
gusomana
guteka
ibidukikije
Ibirari by'Insigamigani
ibyamamare
igikoni
igitsina
igituba
ikibuno
ikoranabuhanga
imboro
imibereho
imibonano mpuzabitsina
imigenurano
imihango
imihango y'umugore
imirire
imyidagaduro
imyororokere
inama ku igitsina
inama z'igitsina
inama z'urukundo
indaya
indirimbo
indwara
indwara z'ibitsina
iyobokamana
kunyaza
kwambara
kwikinisha
nkore iki
politiki
rebavideo
SIDA
ubuhinzi
uburemba
uburezi
uburinganire
ubushakashatsi
ubusugi
ubutabera
ubuzima
ubwiza
ubworozi
udukoryo
umuco nyarwanda
umurimo
umusatsi
umutekano
urukundo
urwenya
utuntu n'utundi
uyu munsi mu mateka
wari uzi ko

0 comments:
Post a Comment