Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ni iki umukobwa aba yifuza ku musore

Akenshi iyo abasore batekereza ku rukundo batekereza ko kugirango bashimishe abakobwa bakundana bituruka ku mpano nyinshi amuha cyangwa n’ibikorwa bidasanzwe amukorera. Nabyo ni byiza cyane ariko hari ibindi by’ingenzi cyane abakobwa baba bashaka ku bahungu. Igitangaje usanga ari nabyo bibashimisha cyane.


Impano sizo ziza imbere mu byo abakobwa baba bifuza ku basore
Abakobwa baba bashaka kumenya niba utereza ko ari mwiza nyuma impano zikazaza nyuma.

Abakobwa baba bashaka kumenya niba utereza ko ari mwiza

Icyifuzo kiba kiri ku mitima y’abakobwa benshi n’abagore mu gihe batekereza ku babakunda ni ukumenya ko umukunda atekereza ko ari mwiza, Ari uwagaciro ku buryo byamuhesha gukundwa nawe. Rimwe na rimwe ukunze gusanga abasore batiyumvisha uburyo iki kibazo gihagaze. Ikibazo kiba kiri imbere ya byose ku bakobwa ni ukwibaza bati” ndi uwagaciro ku buryo yankunda.” Kugirango wereke umukunzi wawe ko umuha agaciro ni byiza kugerageza kujya ukora umwitozo wo kumubwira ko yambaye neza, yisize amavuta meza ko ari mwiza n’ibindi.

Abakobwa baba bifuza ikiganiro kitarimo uburyarya

Abakobwa baba bifuza umusore w’inyangamugayo, uvugisha ukuri mu byo avuga no mu byo asezeranya. Umusore wita ku kuri mu gihe ari kuganira n’umukunzi we. Ibi bifasha umukobwa kukwegurira umutima we maze bigatuma agukunda ku rushaho kuko icyo aba yifuza kuri wowe aba akikubonamo.

Abasore bishimira gusangira n’abo bakunda

Umukobwa mukundana akeneye ko muhuza imitima bikamufasha kumenya ibyo utekereza, inzozi zawe n’intego zawe mu buzima. Aba akeneye kumenya amarangamutima yawe n’ubunararibonye ufite mu bintu runaka cyane cyane mu rukundo. Aba akeneye kumenya niba haba hari ibikomere waba warigeze ugira mu rukundo. Mu gihe wahuje umutima n’umukobwa mukundana azajya aguhora hafi cyane. Ku bahungu bo si ibintu kamere ku buryo bagira ubwo bushobozi bwo kwinjira muri ubwo bwoko bw’ibiganiro.Bitewe no kuba umukobwa mukundana aba abikeneye ugomba kugerageza ukabikora.

Kukwizera no kukubonamo igitinyiro

Umukobwa mukundana aba yifuza kukwizera cyane. Ntaba yifuza kugira impungenge z’uko ushobora kuba waba umubangikanya cyangwa ukigirana imishyikirano ya hafi n’abakobwa mwigeze gukundana mbere.Umukobwa mukundana aba ashaka kumenya niba mu by’ukuri wifuza ko urukundo rwanyu rwazaramba.

Mu gihe uri mu rukundo ni byiza guhagarika imishyikirano wagiranaga n’abandi bakobwa mwakundanye mbere kugirango umuhamirize ko ariwe wenyine ukunda kandi wihebeye. Kandi umwereke ko ushikamye mu rukundo kandi ko mwembi muri kumwe.Ibi ntibiba ku bakobwa gusa kuko n’abahungu baba bakeneye ko umukobwa bakundana amugaragariza ko nta bandi amubangikanya nabo kuko kubangikanywa (gutendeka) birababaza cyane ku mpande zombi.

Umukobwa uri mu rukundo aba yifuza ko uwo bakundana aba uwe ku mutima no ku mubiri ndetse no mu bikorwa. Ibi biba bimufasha kukumenya neza no kumenya uko azagufata n’uko yakwitwaraho mu gihe cyose muri kumwe kuko binamwereka uwo bakundana ko atamwiyoberanyaho.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo