Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kumara umwanya munini ureba televiziyo bishobora gutuma utabyara

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini ureba televiziyo ari umwanzi ukomeye ku ntanga ngabo, ibi bigabanya ku buryo bukomeye ubushobozi bw’intanga ngabo ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kutabyara.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya Havard, bwagaragaje ko 44% by’ubushobozi bw’intanga ngabo bugabanuka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo bamara amasaha ari hejuru ya 20 bareba televiziyo mu cyumweru.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo 189 bari hagati y’imyaka 18 na 22 bapima intanga zabo bakanababaza uburyo babayeho mu buzima busanzwe ku bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, imirire n’uburyo bareba televiziyo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo kureba televiziyo bigabanya ubushobozi bw’intanga, imyitozo ngororamubiri yo igira akamaro mu kuzongerera ubushobozi, kuko yongera 73% ku bushobozi bwazo iyo umuntu ayikora nibura amasaha 15 ku cyumweru nk’uko bitangazwa na British Journal of Sports Medicine mu Bwongereza.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo