Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ese kuki abantu bafunga amaso mu gihe barimo gusomana?

Gusomana ni kimwe mu bintu bikorwa n’abakunda mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, kwiyumvanamo no kwisanzuranaho. Kenshi abasomana ukunze gusanga basomana bafunze amaso. Ese waba uzi igituma bafunga amaso mu gihe basomana?

Abahanga mu mitekerereze bo muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu mujyi wa London bashyize ahagaragara impamvu zituma abantu bahumiriza mu gihe basomana.

Aba bashakashatsi batangaje ko impamvu nyamuku zituma abantu bafunga amaso igihe basomona ari uko baba bagira ngo ubwonko bwinjire neza muri icyo gikorwa kuko ubwonko buba budashobora gutuma ibyiyumvo birimo umunwa n’amaso bikorera rimwe umurimo wabyo.


Ikindi gitangazwa n’ababashakashatsi bo muri Kanimuza ya Londre ni uko akeshi abantu iyo bari mu gikorwa cyo gusomana baba bitaye cyane ku gukoranaho aho kurebana akaba ariyo mpamvu ituma abantu basomana bafunze amaso.

Undi muhanga wize ndetse anonosora ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina Diane DeLay, yashyize ahagaragara impamvu zituma abantu bafunga amaso mu gihe basomana.Ibi akaba yarabikozeho ubushakashatsi mu rwego rw impamyabumenyi ye y ikirenga.

1.Igituma abantu bafunga amaso mu gihe bari gusomana harimo kuba buri wese aba yanga kureba undi mu maso mu gihe ari gukora icyo gikorwa kuko biba bisa nk’ibibateye isoni.

2.Ubwonko ntibwashobora gufasha umuntu ngo asomane neza, mu gihe amaso afunguye kuko gukoranaho k’umubiri no kurebana mu maso biba ari ibintu bikomereye ubwonko, bikaba bisaba ko umuntu ahumiriza kugira ngo ubwonko bubashe gutuma iminwa ikoranaho neza ndetse n’ururimi rubafashe gusomana neza kandi maze abasomana boroherwe n’igikorwa baba barimo.

3.uyu muhanga avuga ko gusomana amaso afunguye biba ari ibintu bidasanzwe kandi biba bibangamye akaba ariyo mpamvu abasomana bakunze gufunga amaso.

4.Uyu muhanga avuga ko gusomana amaso afunguye akenshi izuru rya mugenzi wawe riba ari rinini cyane bikaba biba bibangamye kurireba bikaba biba byiza gufunga amaso rero kugira ngo uryoherwe n’icyo gikorwa.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo