Urukundo | Ubuzima | Urwenya | Imyororokere | Reba Video

Monday, September 12, 2016

Umukozi w'Imana Yarashe Undi Bapfa Kutumvikana ku busobanuro bw'imirongo ya Bibiliya

Ted MerchantUmusaza w’umupasitoro yarashwe yicwa na mugenzi we w’umupasitoro ufite ubumuga, nyuma yo kujya impaka ku iyobokamana nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi i Chicago ivuga ko yataye muri yombi umusaza w’imyaka 67 witwa Ted Merchant, nyuma yo gushinjwa kwica Allen Smith w’imyaka 80.

Mu rukiko, Merchant yahakanye icyaha cy’ubwicanyi
cyo ku rwego rwa mbere. Ibi ariko ntibyamubujije gufungwa mu gihe yari ategereje ko yahabwa uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

Nk’uko ibyavuye mu iperereza rya polisi bibigaragaza, ibi ngo byabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo. Bivugwa ko Smith na Merchant bari mu gikari cya Rainbow Beach bari kuganira ku mirongo ya Bibiliya.

Mu bintu bitunguranye, ngo Merchant yagize atya akuramo imbunda ahita arasa Smith inshuro nyinshi ahita amutsinda aho. Nyuma yo kumwica ngo yahise ahunga akoresheje akamoto ke ka Scooter, ariko nyuma aza gutabwa muri yombi.

Abantu bari ahabereye ibi bintu bavuze ko Merchant yari afite gahunda yo gutangiza itorero rye ndetse yatangiye no kubona abayoboke, mu gihe ngo Smith we yagumye mu itorero yari asanzwemo rya Senior Citizen Center.

Bivugwa ko Smith na Merchant bari basanzwe bakunda kujya impaka ku iyobokamana, ariko abagize Senior Citizen Center bakavuga ko batazi icyatumye bigera aho kurasa.

Src:http://www.christiantoday.com/article/bible.argument.leads.wheelchair.bound.pastor.67.to.fatally.shoot.fellow.retired.pastor.80/95032.htm
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment