Monday, September 12, 2016

Itorero ry’ Abadivantisiti rikomeje kwibasira Pasiteri Ezra Mpyisi kubera uko abona ibintu


Itorero ry’ Abadivantisiti rikomeje kwibasira Pasiteri Ezra Mpyisi kubera uko abona ibintu

Pasiteri Ezra Mpyisi umaze imyaka 65 ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yibasiwe n’abayobozi b’iri torero ndetse bajya banamukumira bamuziza ko yavuze ko amadini yose ari aya Satani.

Muri  Kamena 2016, nibwo Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje ikinyamakuru ko atemeranya na gato n’abavuga ko amadini n’amatorero ari iby’Imana, ahubwo ngo amadini yose ni aya satani, kuko adakurikiza ibyo Bibiliya yigisha ahubwo agakurikiza inyungu z’abantu ku giti cyabo basobanura Bibiliya mu buryo bugoretse nk’ uko tubikesha Ukwezi.

Ku bijyanye n’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi abarizwamo, naryo icyo gihe yavuze ko ari irya satani kuko ari ryo muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe bita “Lawodokiya”, kandi ngo bagenzi be basengera muri iri torero bamenye ko bafite akaga gakomeye, kuko ngo Imana ivuga ko badashyushye cyangwa ngo babire ahubwo bakaba ari akazuyazi.

Nyuma y’uko ibi abitangaje, bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi abarizwamo baramuhamagaye baramugaya cyane nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com kuri uyu wa Kane. Avuga ko bamurakariye cyane kandi bakamufatira ingamba zirimo izo kumukumira, bamubuza kujya kubwiriza ahantu hamwe na hamwe.

Pr .Ezra Mpyisi ati: “Barankumira cyane, barandwanya hari aho banga ko njya kubwiriza kugirango ntajyayo nkavuga ukuri ariko hari ubwo bagera aho bakangarukira. Gusa ntibanciye intege, ahubwo batumye ndushaho kuko njyewe sinkorera abantu nkorera Imana. Ntabwo wanezeza abantu ngo unezeze n’Imana, ntibishoboka. Ubu barashobewe, narababwiye nti ahubwo ndatangiye ngiye kuvuga ibirenze ibyo. Yesu yabwiye abakuru b’amadini ati mwa ndyarya mwe, muri ibituro bisize ingwa. Nahubundi dushaka ikinezeza abantu, nta buryo uzavugira Imana hanyuma ngo unezeze abantu kandi unezeze n’Imana, iyo kimwe gihombye ikindi kirahomboka, ntibyahomboka byombi, ntiwagira abantu ngo ugire n’Imana.”

Mpyisi avuga ko abamurakariye batitaye ku mpamvu yatumye avuga ko amatorero yose ari aya Satani, kuko we abivuga yashakaga kwerekana uburyo badashingira kuri Bibiliya n’ibyanditswemo ahubwo bakita ku by’inyungu zabo.

Uko bimeze kose, Pr Mpyisi ni umugabo w’ inararibonye urangwa n’ ukuri ariko ufite inyurabwenge ikarishe(philosophie realiste) kuko ntagendera ku marangamutima.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment