Monday, September 12, 2016

Inkomoko y'Amazina y'Uturere tw'u Rwanda



Ikarita igaragaza uturere twose tw'u Rwanda
Ikarita igaragaza uturere twose tw'u Rwanda
U Rwanda rugizwe n’uturere 30 twashyizweho n’itegeko ngenga  Nº 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu harimo; intara, Umujyi wa Kigali n’uturere.
Waba uzi amavu n’amavuko y’inyito y’akarere wavukiyemo cyangwa ako ubamo magingo aya? Niba rero ntacyo ubiziho, reka Izubarirashe.rw tukumare amatsiko tugufasha by’umwihariko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Nk’uko bigaragarazwa n’abanyamateka barimo Pasitoro Ezra Mpyisi ufite imyaka 94 na  Rwasamirera Jean-Damascène ufite imyaka 74 wigishije amateka imyaka 28, kumenya amateka y’amazina y’uduce runaka n’amateka y’igihugu muri rusange, bifasha abantu kwigira ku byagenze nabi bakimakaza ibyagenze neza mu bihe byaranze igihugu cyabo.
Umusaza Rwasamirera aragira ati “Muri rusange kuba mu gihugu cyawe utazi amateka yacyo ni igihombo. Dukwiye kumenya amateka yacu yose.”
Mu itangwa ry’amazina y’uturere tugize u Rwanda, hagendewe kuri byinshi birimo amateka yihariye ducumbikiyemo imitungo kamere iharangwa n’ibindi.
Musoni Protais, umuyobozi w’umuryango ufite inshingano zo guteza imbere no kuzamura ubumwe bw’Abanyafurika ishami ry’u Rwanda (Pan-African Movement Rwanda), asobanura ko itangwa ry’amazina y’uturere ryakozwe n’abantu babikwiye basobanukiwe neza n’uturere batuyemo.
Ati “Byari muri gahunda yo guha abantu uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu buyobozi hirindwa amakimbirane yashoboraga guterwa no kumva nabi izina ritanzwe.”
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe inkomoko y’amazina y’uturere icumi, utundi turere dusigaye tuzatubagezaho mu nkuru zacu zitaha….
Rwamagana


Akarere ka Rwamagana kahawe iryo zina kubera ko mu bihe byashize kari gakungahaye ku bwatsi bwakururaga amashyo y’inka; ibintu byateraga abashumba kuhaca ingando (kuhaguma).
Akarere ka Rwamagana kahawe iryo zina kubera ko mu bihe byashize kari gakungahaye ku bwatsi bwakururaga amashyo y’inka; ibintu byateraga abashumba kuhaca ingando (kuhaguma).

Akarere ka Rwamagana kahawe iryo zina kubera ubwatsi bwiza bwakururaga abashumba bigatuma bahaca ingando
Umunyamateka Rwasamirera avuga ko uko imyaka yicuma hari abantu bahindura imivugire y’amazina kubera ko ngo baba batazi impamvu izina ryatanzwe n’abasekuruza.
Agira ati “Nk’urugero Rwamagana, abantu bayivuga nka /rwaamagana/ kandi muby’ukuri ari rw’amagana/; bivuze urwuri cyangwa ahantu inka zirisha.”
Nyaruguru
Akarere ka Nyaruguru kamenyekenaniye cyane kuri Kibeho; ubutaka butagatifu bwabereyeho amabonekerwa, aho Bikiramaliya ahagana mu 1980 yabonekeye abakobwa batatu b’abanyeshuri bigaga ku ishuri rya ‘Mère du Verbe’ riri mu Murenge wa Kibeho.
Rwasamirera avuga ko ako karere kakuye izina ryako ku ‘Inyaruguru’; izina ryari iry’umutwe w’ingabo ku gihe cy’ubutegetsi bw’abami mu Rwanda.
Kubera ibitero byinshi byakundaga kugabwa ku Rwanda biturutse i Burundi, bivugwa ko Umwami Rwabugiri yohereje ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi umutwe w’ingabo z’intoranywa zitwaga ‘Inyaruguru’, aho umutware w’izo ngabo yari Muhigirwa, umuhungu wa Rwabugiri.
Kayonza
Umunyamateka Rwasamirera avuga ko Akarere ka Kayonza gakomora iryo zina ku ‘Umunyonza’; ubwoko bw’igiti kigira amahwa n’indabo gitanga urubuto ruribwa rugira umutobe ufite ibara nk’iry’amaraso. Ni urubuto rugira ibara ritukura mbere y’uko rwera rugahinduka umukara iyo rusaruwe, rukaba rwitwa ‘Inyonza’
Rwasamirera avuga ko icyo giti kikibaho kandi ko gishobora kubonwa muri Parike y’Igihugu y’Akagera no mu bindi bice by’Akarere ka Kayonza, ati “Kayonza yari agace k’imisozi kari gafite ibiti by’Iminyonza byinshi.”
Gasabo
Umusaza Ezra Mpyisi w’imyaka 94, asobanura ko izina ‘Gasabo’ rikomoka ku kuba agace karihawe kari gakunganganye ku mata yabikwaga akanacundwa (gucunda) hifashishijwe ‘Ibisabo’ (Igikoresho gakondo cyifashisha mu gucunda amata hashakishwa amavuta y’inka bita ‘ikimuli’.)


 Umwana unywera amata mu nkongoro. Izina Gasabo rikomoka ku bwinshi bw'amata yanyobwaga hihashishijwe inkongoro (Ifoto/ Nadege Imbabazi)
Umwana unywera amata mu nkongoro. Izina Gasabo rikomoka ku bwinshi bw’amata yanyobwaga hihashishijwe inkongoro (Ifoto/ Nadege Imbabazi)

Amateka agaragaza kandi ko ‘u Rwanda rwa Gasabo’ kari agace kari hagati y’izindi mpugu zitandukanye mu gihe cyashize, gusa uko u Rwanda rwagiye rwigarurira izindi mpugu zari ziruturiye rwaje kongerwa ku Rwanda rwa Gasabo.
Kamonyi
Ubutaka bw’ahari Akarere ka Kamonyi magingo aya, bwari bukungahaye ku ‘Imonyi’; utubuye duto tw’inombe twakoreshwaga hozwa ibyansi, nk’uko bisobanurwa na Ananias Bizimana, umusaza ufite imyaka 94, ahari akarere ka Kamonyi hahoze amabuye y’agaciro menshi harimo coltan na cassiterite.
Akarere ka kamonyi kandi gacumbikye umusozi witwa ‘Ijuru rya Kamonyi,’ aho umwami Yuhi II Mazimpaka yabaga.
Kirehe
Umusaza Rwasamirera asobanura ko Akarere ka Kirehe kakomoye iryo zina  ku bwoko bw’igiti cyitwa ‘Umurehe’ (Imirehe mu bwinshi). Bivugwa  ko icyo giti cyari ingenzi ku baturage kubera ko bakifashishaga bashitura ibirondwe ku nka zabo.
Huye
Bifitanye isano no kuba ari ho hatangirijwe kaminuza ya mbere  mu mwaka wa 1963 (Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ubu yitwa Kaminuza y’u Rwanda-Huye Campus), ahari Akarere ka Huye hakunze kwitwa ‘Iwabo w’intiti’ cyangwa ku gicumbi cy’uburezi.
Nk’uko bitangazwa na Senateri Antoine Mugesera, Akarere ka Huye kakomoye iryo zina ku Musozi wa Huye, umusozi muremure mu ‘Ibisi bya Huye’; uruhererekane rw’imisozi ya Huye igizwe n’igice cy’amajyepfo y’isunzu rya ‘Congo Nil’.
Rusizi
Akarere ka Rusizi gakomora iryo zina ku Mugezi wa Rusizi. Ni umugezi unyura muri ako karere werekeza muri Repubulira Iharanira Demokarasi ya Kongo, uwo mugezi ni imwe mu masoko y’amashanyarazi akoreshwa mu bihugu byibumbiye mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).
Akarere ka Rusizi kazwiho kandi kuba gacumbikiye Igishanga cya Bugarama kigizwe na hegitari zirenga 1,500 z’ubuso buhingwaho umuceri, busarugwaho impuzandego ya toni 7 z’umuceri kuri hegitari buri gihembwe cy’ihinga.
Nyamagabe
Mugisha Philbert, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko ako karere kakomoye izina ku musozi witwa ‘Nyamagabe’ uherereye mu Murenge wa Kamegeri uri muri ako karere.
Uwo muyobozi asobanura ko izina ‘Nyamagabe’ rishingiye ‘Ku kugaba’, aho anagaragaza ko iryo zina rifitanye isano n’ubusabane mu miryango, urukundo no  gusangira.
Nyabihu
Akarere ka Nyabihu gakomora iryo zina ku miterere y’igice kinini kikagize gikunze guhora gikonje bitewe n’ibicu biremereye bikunze kuhagaragara binatanga imvura ya hato na hato muri ako gace.
Mu gihe usuye ako gace gaherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda ni ngombwa ko witwaza icyo kwifubika kuko hahora hakonje n’iyo izuba riva.
Gicumbi
Bizimana Jean-Baptise, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, asobanura ko izina ry’ako karere rikomoka ku musozi witwa ‘Gicumbi’, aho Uruganda rw’Inyange rukura amazi rutunganya.
Agaragaza ko kuri uwo musozi ari ho umutware witwaga Rwanyonga rwa Mugabwambere yabaga. Rwanyonga, yari umwe mu ntwari z’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri.
Bizimana  asobanura ko ‘Igicumbi’ ari ahantu imbere mu nzu aho umuntu ashobora kwicara akanaruhuka, akaba ashimangira ko ku musozi wa Gicumbi ari ho abatware by’umwihariko ab’Abatsobe babaga, bakaba barahitaga ‘Igicumbi’ bisobanuye ahantu hubashywe.

Source: Izuba Rirashe
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment